U Rwanda rwagaragaje impamvu ruzakomeza kwitabira ibiganiro bihuza RDC na AFC/M23 i Doha.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungurehe, yatangaje ko igihugu cye ko kizakomeza kwitabira ibiganiro bihuza Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 mu biganiro bihuriza impande zombi i Doha muri Qatar.
Yabitangaje ubwo yari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, ni mu gihe yajyaga gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yashyiriweho umukono i Washington DC bifashijwemo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Yavuze ko u Rwanda rwari rwaratumiwe nk’indorerezi, kandi ko ruzakomeza kwitabira ibyo biganiro n’ubundi nk’indorerezi, ngo nk’uko n’abandi bahuza bose nabo batumiwe. Ahamya ko abahuza b’amasezerano ya Washington bose batumiwe mu rwego rwo kugira ngo bose bagendere hamwe.
Yanavuze kandi ko u Rwanda rwishimiye kuba impande zombi ziheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, maze avuga ko bizeye ko impande zombi zizagera no ku masezerano y’amahoro yaburundu.
Ubundi kandi yavuze ko byagaragaye ko ibiganiro bya AFC/M23 ari byiza. Ni mu gihe ibyo biganiro bihuza RDC na AFC/M23 bigamije gushakira hamwe uko impande zombi zikemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu kwezi gushize ahagana mu mpera zako, ni bwo RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame ngenderwaho abiganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Muri ibi biganiro bigikomeje, Qatar yasabye ko u Rwanda rwahagararirwa kugira ngo rukurikirane ibi biganiro nk’indorerezi nk’uko byari bimeze kuri Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe hagamijwe kugendera hamwe.
Tariki ya 18/08/2025, biteganyijwe ko RDC na AFC/M23 bizashyira umukono ku masezerano y’amahoro.
Aya masezerano azaza asanga ayo u Rwanda na RDC byasinyanye, akaba akubiyemo ingingo zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ubufatanye hagati y’impande zombi zirebwa n’icyo kibazo.