U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ba canshuro RDC yongeye kwiyambaza banagaragaye i Kisangani ari benshi
U Rwanda rubinyujije kuri minisitiri warwo w’ubanye n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko igihugu cye yizeye ko kitazongera gusabwa guha inzira abacanshuro mu gihe bakongera gufatirwa mu ntambara ibera muri Congo nk’uko byagenze mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo.
Mu butumwa Nduhungirehe yatambukije akoresheje x asubiza minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’umutekano muri RDC, Jacquemain Shabani wavuze ko igihugu cye ko gikomeje gukoresha abacanshuro, ndetse yirata ko haje abo muri Blackwater.
Nduhungirehe mu kumusubiza
yagize ati: “Yavuze ko gukoresha abacanshuro bihabanye n’amategeko mpuzamahanga byumwihariko ayashyizweho muri 1977.”
Yongeye ati: “Ubwo abacanshuro bafashaga FARDC bakorwaga n’isoni bagakubitwa na M23 i Goma mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, bahawe inzira bakanyura i Rwanda bataha iwabo.”
Nduhungirehe yavuze ko ibyo bitatanze isomo, ngo kubera ko RDC yongeye kwiyambaza bariya bacanshuro b’Abanyacolombia, binyuze muri Blackwater iyowe n’umunyamerika witwa Eric Prince.
Avuga kandi ko ibyo bihabanye n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ndetse n’amahame yasinywe hagati ya RDC na AFC/M23 i Doha muri Qatar.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko yizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa korohereza icyurwa ry’aba bacanshuro mu gihe bokongera gukubitawa. Ni mu gihe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo AFC/M23 yafataga umujyi wa Goma, mu bo yawukubitiyemo harimo abacanshuro b’Abanyaburayi RDC yari yariyambaje.
Aba nyuma y’aho bakubiswe baje gusaba u Rwanda inzira kugira ngo batahe iwabo, rurayibaha barataha.
Ibyo bivuzwe kandi mu gihe hagaragajwe amashusho y’aba barwanyi ba bacancuro bo mu itsinda rya Blackwater bari mu modoka z’imirwano. Bakaba bagaragajwe bari ku manuka mu imisozi iherereye i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Bisobanurwa ko ari abaje gufatanya na FARDC kurwanya umutwe wa AFC/M23.