U Rwanda rwanenze bikomeye igitangazamakuru cya BBC.
U Rwanda rwagaragaje ko igitangazamakuru cy’Abongereza cya BBC, gikomeje gusigiriza no kwamamaza umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni byatangajwe na minisitiri w’ubanyi n’amaganga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aho yakoresheje urubuga rwa x, agira ati: Ntabwo byari bikwiye ko iki kigo cy’u Bwongereza gishinzwe itangazamakuru gikomeza gucyeza, gusukura no kwamamaza FDLR, umutwe w’abajenosideri.”
Yongeye ati: “RDC, u Rwanda, Leta Zunze ubumwe za Amerika n’umuryango mpuzamahaga byemeye ko uyu mutwe usenywa burundu.”
Ibi yabigarutseho nyuma yaho BBC itangaje ibyo uriya mutwe wa FDLR wavuze mu itangazo uheruka gushyira hanze mu mpera z’icyumweru gishize, aho wasabye ko wemererwa kwicyara kumeza y’ibiganiro na Leta y’u Rwanda.
Muri iryo tangazo kandi wavuze ko wandikiye perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, hanyuma ugaha abakuru b’ibihugu barimo uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kopi.
Wanashimiye perezida Trump wagejeje u Rwanda na RDC ku ntambwe yo gusinya amasezerano y’amahoro, agaruka kuri uyu mutwe wa FDLR inshuro zirenga 40.
Aya masezerano ahanini agamije gukuraho ingamba z’ubwirinzi kw’u Rwanda no gusenya FDLR. Impande zombi zikaba zarumvikanye ku mugambi wo gushyira izi ngingo zombi mu ngiro.
Uyu mutwe kandi wongeye kuvuga muri iryo tangazo ko gusenya FDLR bitazakemura ikibazo mu mizi, ko ikibazo kiriho cyakemuka gusa mu nzira z’ibiganiro bisesuye kandi by’ukuri birimo impande zose. Uvuga ko kwaribyo wakomeje gusaba kuva mu myaka myinshi ishize.
Kuva mu gihe kinini gishize u Rwanda rwavuze ko rutazigera rwicarana n’umutwe wa FDLR uwo rwita umutwe w’iterabwoba kandi ko ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu kiganiro perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru i Kigali mu Rwanda, yongeye gushimangira ko adashobora na rimwe kuganira na FDLR.