U Rwanda rwanenze raporo iheruka gushyirwa hanze n’impungenge za Loni.
Raporo iheruka gushyirwa hanze n’impungenge za Loni ishinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, rwayinenze.
Nk’uko ziriya mpuguke z’umuryango w’Abibumbye zabisobanuye zavuze ko “u Rwanda rushyigikiye M23 kandi ko ruyiha n’ibikoresho bya gisirikare, birimo n’ibyikorana buhanga rihanitse ryo kuzimya ibisasu byo mu kirere.”
Ni raporo kandi ivuga ko umutwe wa FDLR ushyigikiwe cyane na Leta y’i Kinshasa, ubundi kandi ngo abagize uwo mutwe bashyirwa mu ngabo za RDC.
U Rwanda rubinyujije ku muvugizi warwo, Yolande Makolo, rwanenze ibikubiye muri iyo raporo ruvuga rushimangira ko ubutegetsi bwa Congo bufasha umutwe wa FDLR.
Ati: “L’oni yirengangiza ku bushake impuguke z’u Rwanda zimaze igihe kinini zirebana n’ibibazo biterwa na FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, ari na byo bisaba ko ku mipaka yacu hashyirwaho ingamba z’ubwirinzi.”
Makolo kandi yavuze ko mu cyumweru gishize u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, ndetse ngo u Rwanda rukaba rwariyemeje kuyashyira mu bikorwa, harimo no gusenya umutwe wa FDLR.
Asobanura ko gusenya FDLR bizatuma u Rwanda ruvanaho ingamba z’ubwirinzi, gucyura impunzi mu mahoro z’Abanye-Congo mu gihugu cyabo, no gukomeza kubaka akarere.
Muri iriya raporo ivuga ko u Rwanda rwibye amabuye y’agaciro muri RDC. Maze kuri iyi ngingo Makolo avuga ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’amabuye y’agaciro ya 3T(Tin, Tantalum na Tungsten), acukurwa mu buryo bwa kinyamwuga butanga umusaruro, bitandukanye n’uburyo acukurwa muri RDC.
Yasoje avuga ku masezerano y’amahoro aheruka gusinyirwa i Washington DC, ahamya ko azafasha kwagura amahirwe y’ubufatanye na Amerika, aho ishoramari ry’abikorera bo muri icyo gihugu rizafasha kunoza no guteza imbere inzego z’ubucukuzi mu buryo bwa kinyamwuga.