• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Ubuhanuzi bukomeye kuri RDC, nyuma ya Tshisekedi hazaduka intambara itarigeze kubaho.

minebwenews by minebwenews
April 24, 2025
in Religion
0
Ubuhanuzi bukomeye kuri RDC, nyuma ya Tshisekedi hazaduka intambara itarigeze kubaho.
120
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ubuhanuzi bukomeye kuri RDC, nyuma ya Tshisekedi hazaduka intambara itarigeze kubaho.

You might also like

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

Umuhanuzi w’Imana akanaba n’Umushyumba muri rimwe mu matorero y’Abanyamulenge aherereye i Mbarara muri Uganda, Pasiteri Sadoki Kavoma yavuze ko Imana yamubwiye ko Repubulika ya demokarasi ya Congo izacikamo ibice bitatu, kandi ko ibyo kugira ngo bizagerweho hazabanza kwaduka intambara ikomeye.

Hari mukiganiro uyu muhanuzi w’Imana Pasiteri Kavoma yagiranye na Minembwe Capital News ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 24/04/2025.

Yagaragaje ko Congo izacikamo ibice bitatu, avuga ko ibyo bice ari Katanga, Kivu zombi (Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru) na Kasai.

Yakomeje avuga ko ibyo kugira ngo bizagerweho, Imana yamweretse ko hazabanza kuba intambara zikomeye zikayogoza igihugu cyose, ahanini mu Burasizuba bwacyo.

Kimwecyo, yavuze ko iyi ntambara tubona kuri none, izabanza gutanga agahenge, ndetse ko muri ako gahenge abantu benshi bazakabonamo utuzi, banakore cyane, ariko ko Imana yamubwiye ko kazaba aki gihe gito!

Uyu muhanuzi w’Imana yagaragaje kandi ko uduce abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bafashe bazatugumamo, kandi banatuyobore, maze ngo nyuma havuke intambara y’amakundura. Ahamya ko iyo ntambara izaba ari yo yanyuma.

Ni intambara uyu muhanuzi yavuze ko ari yo izasiga ihitanye ubuzima bwa perezida Felix Tshisekedi, ngo nyuma yuko azaba yahiritswe k’ubutegetsi (coup d’etat).

Ariko ngo nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi, intambara ikomeye izahita ivukira mu bice by’umushasha, ubwo ni mu Kibaya cya Rusizi, Uvira na Baraka muri Kivu y’Amajyepfo.

Yageze aha ahita agira ati: “Mu mushyasha hazaba intambara itarigeze kubaho! Ariko izaba nyuma y’aho Tshisekedi azaba yapfuye.”

Hujuru y’ibyo, umuhanuzi w’Imana yavuze ko intambara y’i Mulenge ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge, yararangiye, kandi ko ubutsinzi ari ubwabahokomoka, ngo kuko Imana yabababariye.

Ati: “I Mulenge, Imana yambwiye ko intambara y’aho yarangiye. Kandi imbwira ko ubutsinzi ibuhaye abahavuka.”

Yongeyeho kandi ati: “Iriya mirwano mubona igikomeje kubera iwacu, ni Imana iyitera kugira Abanyamulenge batazirara. Intambara ikaze izabera ku mushyasha, naho iwacu ni nkakurya kwa mashahi ahita ako kanya.”

Ikindi yavuze ni uko nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi, Abanyamulenge bazatabara igihugu cyabo ku bwinshi, anagaragaza ko Imana yamuhishuriye ko hari n’igihe kizagera hagatabara abasaza bafite imyaka 90. Ubundi kandi abatazatabara bazafatwa bajanwe ku mbaraga, kandi ngo bajanwe nabi!

Ari nabwo ngo abo ku ruhande rwa Leta bazaja bapfa ku bwinshi, ibizatuma bamwe muri bo biyahura, kandi isoni ngo zikazaba kubarwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Maze ngo nyuma yuko Congo, intambara izaba yarangiye, izahita ifatira ibindi bihugu birimo ibyo mu karere u Burundi na Tanzania, ariko ko izahita irangirira aha muri Tanzania.

Tags: CongoIzacikamoUbuhanuzi
Share48Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

by minebwenews
August 31, 2025
0
Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.

Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri. Umushumba w'itorero rya All National Assemblies Of God, rifite icyicaro muri Isingiro district mu majy'Epfo ya Uganda, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ku...

Read moreDetails

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

by minebwenews
August 24, 2025
0
Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo.

Bidasanzwe havumbuwe ubwato Yesu yagendeyemo. Abashakashatsi bavumbuye ubwato bwari bumaze imyaka irenga 2000 mu mazi epfo (mu ndiba yinyanja) ya Galileya, bavuga ko ari bwo Yesu yagendeyemo ubwo...

Read moreDetails

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

by minebwenews
August 20, 2025
0
Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025.

Rose Muhando yegukanye igihembo cya ICON AWARD muri TGMA 2025. Umwamikazi wa gospel muri Tanzania, Rose Muhando, yongeye kwandika izina rye mu mateka nyuma yo kwegukana ICON AWARD...

Read moreDetails

Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya.

by minebwenews
August 19, 2025
0
Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya.

Ben na Chance, Abanyamulenge bazwi mu ndirimbo za gospel, bashyize hanze Album nshya. Itsinda rya gospel rigizwe na Ben na Chance, bashyize hanze Album nshya bise "Zaburi yanjye,"...

Read moreDetails

Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

by minebwenews
August 8, 2025
0
Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

Dore inama z'ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba. Kurota inzozi mbi ni ikibazo gihangayikishije benshi muri ubu buzima tubayeho bwo mu isi. Izo nzozi zishobora gutuma...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye intwaro 3 zikaze igisirikare cya RDC kirimo kugura zigifasha guhashya AFC/M23.

Ibyo wa menya ku ntwaro zidasanzwe RDC iri kugura mu Bushinwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?