Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwongeye kugaragariza AFC/M23 ibirimo amananiza ashaririye.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yagiye gusaba ubutegetsi bw’i Doha muri Qatar ko AFC/M23 ivana abarwanyi bayo mu bice byose yafashe byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mbere yo gukorana ibiganiro by’imishikirano n’iri huriro.
Ni byamenyekanye nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru RDC yohereje muri Qatar abayihagarariye biganjemo abashinzwe umutekano kugira ngo baganire na AFC/M23.
Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo AFC/M23 yohereje muri Qatar abayihagarariye barimo Bisimwa na Colonel Nzeze Imani John.
Iri huriro rya AFC/M23 ryifuza ko Leta ya Congo yatesha agaciro igihano cy’urupfu yakatiye abayobozi bayo, impapuro zo kubafunga yabashyiriyeho.
Ryifuza kandi ko abasivili n’abasirikare batawe muri yombi bashinjwa gukorana na ryo kubera uko basa cyangwa ubwoko bwabo, bafungurwe.
Ubundi kandi yifuza ko hashyirwaho itegeko rihana abakwirakwiza imvugo zibiba urwango zituma Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’igiswahili bibasirwa, bashinjwa gukorana na AFC/M23.
Ikindi kandi yifuza gukorana na Leta y’i Kinshasa amasezerano yo guhagarika imirwano.
RDC ibyo yakoze byo gusaba Qatar ko AFC/M23 ivana abarwanyi bayo mu bice byose igenzura, bisa n’i bindi yakoze mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe yasabye uyu mutwe wa M23 kuvana abarwanyi bawo i Goma aho yari iheruka gufata, hari mu biganiro byawuhuje na Joseph Kabila wari uyoboye iki gihugu.
Icyo gihe iyi Leta y’i Kinshasa yabwiye M23 ko bazaganira kandi bagasubiza ibyifuzo byawo byose bijyanye no gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasizuba bw’iki gihugu; ahanini byari ibibazo bijanye nihohoterwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakorerwa.
Ariko M23 kuva mu mujyi wa Goma byatumye isenyuka mu 2013, kuko yagabweho ibitero bikomeye n’ingabo zo mu mutwe kabuhariwe uri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye (FIB), ndetse n’iza RDC n’inzindi za mahanga.
Nyuma uyu mutwe kandi warongeye urihuza wubura imirwano mu 2021. Ari nabwo watangiye gufata kandi ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, usibye ko nabwo hari ubwo wabanje kubivamo ubisabwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’i Burasizuba (EAC) mu biganiro byagiye biba icyo gihe.
M23 yasezeranyijwe ko ibice yavuyemo bizajya bigenzurwa n’umutwe w’ingabo za EAC(EACRF) ariko byagaragaye ko ingabo z’u Burundi zagenzuraga ibyo bice muri Masisi birimo Mushaki na Kitshanga zemereye iza Congo kubyinjiramo kandi bitari byemewe.
Ubwo Leta ya Congo yirukanaga EACRF mu mpera z’umwaka ushize, byasabye M23 kongera kurwana kugira ngo yisubize ibyo bice kandi ibitakarizamo abarwanyi bawo bakomeye barimo Col-Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.
Ubu rero kandi RDC yasabye ko AFC/M23 iva mu bice igenzura ngo mbere yuko ibiganiro by’imishikirano bitangira i Doha muri Qatar, nk’uko ibiro by’Abanyamerika, Associated Press byabitangarijwe n’umwe mu bategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.