Ubwiyongere bw’amafaranga yo gutunga umuryango w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi bwashinzwe ku kigero giteye amakenga.
Ni ubwiyongere bw’amafaranga azatangwa na leta y’u Burundi uno mwaka, agahabwa urugo rwa perezida Evariste Ndayishimiye. Aya mafaranga yavuye kuri miliyoni 354 agera kuri miliyoni 720 ku mafaranga y’u Burundi.
Nk’uko ibi byatangajwe n’umudepite Agatho Rwasa, avuga ko yabajije impamvu ayo mafaranga yongerejwe kuri uru rugero ruri hejuru cyane, kandi umukuru w’iki gihugu ahora avuga ko urugo rwe ntangorane rufite ku bijyanye nibyo gufungura. Akomeza avuga ko bitangaje kubona amafaranga yongerezwa yo kubungabunga umuryango wa Evariste Ndayishimiye ngo mu gihe ahora avuga ko Abarundi babayeho mu buzima bwiza. Ariko Agatho Rwasa akemeza ko Abarundi babayeho mu buzima bubi kandi ko ntacyizere nagito bafite cyo kubuvamo.
Uyu mudepite yanerekanye impungenge kubijanye n’imisoro yiyongereye cyane cyane ngo kubintu byibanze. Rwasa ngo kurwe ruhande, akabona impamvu imisoro yazamuwe bizatuma ubuzima bw’abanyagihugu burushaho gukomeza kuzamba.
Leta y’u Burundi mu guha Agatho Rwasa igisubizo ngo yagihawe na Audace Niyonzima, minisitiri w’imari, amusubiza avuga ko, kubyerekeye ingingo yafashwe na leta yokongereza amafaranga y’u mukuru w’igihugu, ko byemejwe nyuma y’uko abashinzwe ubuzima bw’urugo rwe (intendance présidentielle) bari babisabye ko kandi babisabye bikenewe!
Ibi bibaye mu gihe ubuzima bukomeje kuzamba mu gihugu cy’u Burundi, ndetse n’ibintu by’ibanze mu masoko ibiciro byabyo bikaba biri guhenda cyane. Ni mu gihe kandi umukuru w’igihugu avuga ko Abarundi badakenye kandi ko badashonje. Ibi kandi bikaba bitangaje kubona amafaranga ahabwa umuryango wa perezida w’u Burundi, mu gihe iwe ubwe akunze gutangaza ko ubuzima mu Burundi ari bwiza kuri bose.
Hagati aho ibyo bigaragaza neza ko hari ukutumvikana hagati y’u kuri kuboneka mu masoko n’ibivugwa n’abategetsi b’iki gihugu.
MCN.