Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora
Leta ya Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika internet mu gihugu hose mu gihe kitazwi. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itumanaho (Uganda Communications Commission – UCC), cyategetse kompanyi zose zitanga serivisi za internet guhagarika izo serivisi guhera uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 13/01/2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Uganda.
Mu ibaruwa UCC yandikiye izo kompanyi, yasabye ko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa ako kanya, hanategerezwa andi mabwiriza azatangwa azagena igihe internet izasubizwaho. Ibi bibaye nyuma y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye, mu gihe igihugu cyitegura gutora abayobozi bacyo.
Abategetsi basobanuye ko iki cyemezo kigamije “kwirinda ikwirakwira ry’amakuru atari yo n’ayobya, ubujura bw’amajwi n’amashusho, ndetse no guhamagarira urugomo,” byose bikaba byashobora guhungabanya umutekano w’igihugu muri iki gihe cy’ingenzi cya politiki.
Icyakora, iki cyemezo cyahise giterwa utwatsi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, yamaganye iki gikorwa, avuga ko ari imwe mu nzira ubutegetsi bukoresha mu guhisha ukuri no kubuza abaturage kugera ku makuru yigenga.
Bobi Wine yibukije ko yari yaraburiye hakiri kare, mu cyumweru gishize, ko leta ishobora kongera gukuraho internet muri aya matora, nk’uko byagenze mu matora yo mu 2021. Ibi yabivuze nubwo ku wa Kabiri ushize abategetsi bari batangaje ku mugaragaro ko internet itazahagarikwa muri aya matora.
Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko gufunga internet muri iki gihe byerekana umugambi wo “gukorera mu mwijima,” aho amakuru yigenga ku matora n’ibiri kubera mu gihugu adashobora kugera ku baturage, bigatuma bagendera gusa ku bitangazamakuru bigenzurwa na leta.
Iki cyemezo cya Uganda cyongeye gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira bwo kubona amakuru, ndetse n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu matora ya demokarasi, mu gihe amaso y’isi yose ahanzwe i Kampala hategerezwa uko aya matora azagenda.





