Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida
Leta ya Uganda yongeye gufungura internet mu gihugu hose nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byemeje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yegukanye intsinzi, atsindira manda ya karindwi ku majwi angana na 71,6%.
Ibi byatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ubwo Komisiyo y’Amatora ya Uganda (Electoral Commission – EC) yashyiraga ahagaragara ku mugaragaro ibisubizo by’ayo matora. Nyuma y’iryo tangazo, inzego z’igihugu zahise zitangira gusubiza internet mu gihugu, yari yarahagaritswe mu minsi yari ishize mu rwego rwo gucunga umutekano w’amatora.
Mbere y’aho, ku wa Kabiri tariki ya 13/01/2026, Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Uganda (Uganda Communications Commission – UCC) ni cyo cyari cyategetse ihagarikwa ry’agateganyo rya internet, gisobanura ko icyemezo cyafashwe hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’amakuru atari yo cyangwa ashobora guhungabanya umutekano w’igihugu mu gihe cy’amatora.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye ku wa Kane tariki ya 15/01/2026, mu bihe byaranzwe n’umutekano ukomeye ndetse n’ingamba zidasanzwe zo kugenzura itumanaho n’itangazamakuru rikorera ku ikoranabuhanga.
Kongera gufungura internet byakiriwe neza n’abaturage ba Uganda, benshi bagaragaza ko byabazaniye ihumure nyuma y’igihe ibikorwa bitandukanye by’ubukungu n’imibereho myiza byari byarabangamiwe n’ihagarikwa rya murandasi. Urwego rw’ubucuruzi, itangazamakuru n’itumanaho mpuzamahanga byahise bitangira gusubira ku murongo.
Mu ijoro ryo kuri uwo wa Gatandatu, ahagana saa sita z’ijoro, internet yatangiye kugaruka buhoro buhoro, n’ubwo mu bice byinshi by’igihugu yatangiye gukora neza ahagana saa munani z’ijoro, bigaragaza ko ubuzima busanzwe bwari butangiye gusubira mu murongo nyuma y’igihe cy’amatora.






