Uhuru Group Ltd: Inararibonye mu Kubaka Amazu agezweho, Ifasha Abashoramari bo muri RDC, mu Rwanda no mu Karere
Uhuru Group Ltd ni sosiyete yigenga izobereye mu gushushanya no kubaka amazu hakoreshejwe ubuhanga buhanitse, ikomeje kwigaragaza nk’umufatanyabikorwa wizewe ku bashoramari ndetse n’abantu ku giti cyabo bifuza gutura mu mazu agezweho, yubatswe mu buryo bujyanye n’igihe kandi bujuje ibisabwa by’ubuziranenge.
Iyi sosiyete igizwe n’inzobere enye zifite ubunararibonye bukomeye mu rwego rw’ubwubatsi, ari bo:
Engineer BISENGA Bonk
Engineer NZIRIMO Rugambiriza
Engineer TUTU AWAZA KAPASSA Arnold
Engineer Blaise KANANI Akeem
Nk’uko abagize Uhuru Group Ltd babitangarije Minembwe Capital News, iyi sosiyete itanga serivisi zuzuye kandi zinoze mu bwubatsi, zirimo:
- Gushushanya amazu (Drawing) hakurikijwe ibyifuzo by’umukiliya ndetse n’amabwiriza agezweho agenga ubwubatsi.
- Gukora devis irambuye kandi isobanutse, ifasha umukiliya gusobanukirwa neza ingengo y’imari n’ibizakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we.
- Kubaka inzu kugeza nyirayo ayinjiyemo, hifashishijwe ibikoresho n’ikoranabuhanga bigezweho, hakabaho no guha umukiliya raporo zinoze kandi zihoraho ku iterambere ry’umushinga, cyane cyane igihe atari aho ibikorwa biri kubera.
- Gukora finissage inoze kandi iteye ijisho, ituma inzu iba nziza, iramba kandi yujuje ubuziranenge bwemewe.
- Gufasha umukiliya kubona icyangombwa cyo kubaka mu Rwanda, bigatuma umushinga ukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi butabangamiwe.
Uhuru Group Ltd ikorera mu bice bitandukanye, haba mu Rwanda, mu mijyi ya Goma na Bukavu, ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere, bigaragaza ubushobozi bwayo bwo gukorera abakiliya ku rwego rw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Ku bifuza ibisobanuro birambuye cyangwa gutangira umushinga w’ubwubatsi wizewe kandi uhamye, Uhuru Group Ltd iri hafi yabo. Mwabageraho kuri izi nimero zikurikira:
📞 +250 798 344 652
📞 +250 794 878 833
Uhuru Group Ltd – Twubaka ejo hazaza hawe, twubakira ku bwizerwe n’ubuhanga.









