• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uko byagenze ku bapolisi bari bafunzwe na Wazalendo i Uvira.

minebwenews by minebwenews
June 11, 2025
in Conflict & Security
0
Uko byagenze ku bapolisi bari bafunzwe na Wazalendo i Uvira.
125
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko byagenze ku bapolisi bari bafunzwe na Wazalendo i Uvira.

Abapolisi ba Congo n’abasivili bari bafunzwe na Wazalendo i Uvira bazira kuba ari Abatutsi, nyuma bakaza kurekurwa babanje gukorerwa iyicarubozo, ndetse kandi bamburwa n’ibyabo, bari icumi nabarindwi bose, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/06/2025, ni bwo bariya bapolisi bahohotewe bikomeye, ubwo bari bazamutse imisozi y’i Ndondo ya Bijombo batashye iwabo.

Bivugwa ko bari i Uvira, kandi ko bari bahamaze iminsi ingana n’ukwezi n’ibyumweru bitatu. Bahageze n’ubundi baturutse muri biriya bice by’i Ndondo ya Bijombo aho basanzwe bakorera akazi k’igipolisi.

Aya makuru akomeza avuga ko bari baje aha i Uvira gufata umushahara wabo w’ukwezi.

Gusa, bahamara iriya minsi kubera bari babuze inzira, bitewe n’umutekano muke. Bigeze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ingabo z’u Burundi ziri i Uvira zibabwira ko zibaherekeza, abandi niko guhita bazamukana nazo.

Nyuma, bageze ku ma bariyeri ya Wazalendo ari mu gice kizamuka imisozi cya Majaga, barabimira! Aha rero niho byaje gukomera ingabo z’u Burundi zari zibaherekeje, zirushywa imbaraga na bariya Wazalendo, kuko bababwiraga ko aba ba polisi ko ari abanzi b’igihugu.

Umutangabuhamya yagize ati: “Abasirikare b’u Burundi bari babaherekeje, batinye gukomeza gutongana na Wazalendo. Nta nyungu babonye zo gutongana na bo, ngo bari kuvugira Umunyamulenge.”

Icya kurikiyeho, aba bapolisi barimo kandi n’abasevili, bahise bamunurwa baja gufungirwa ahitwa Kilibula muri Uvira.

Aya makuru akomeza avuga ko mbere yuko bajanwa i Kilibula gufungwa, babanje kubakorera iyicarubozo, barabakubita, ndetse kandi ngo babanyaga n’amafaranga yose bari bapokeye y’umushahara wabo w’ukwezi ayari yabazanye i Uvira.

Ati: “Babakubise cyane mbere yuko batabwa mu nzu y’imbohe. Muri bo hari abakomeretse bikabije, kuko hari uwatewe icyuma mu mutwe. Gusa ariko, baje kubarekura igihe c’isaha ya saa kumi z’umugoroba.”

Ahagana saa kumi zija gushyira muri saa kumi n’imwe z’umugoroba, ni bwo barekuwe bose.

Nubwo barekuwe, ariko guhohotera Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange mu bice bikigenzurwa n’uruhande rwa Leta ya Congo, mu Burasizuba bw’iki gihugu, bigenda birushyaho gufata indi ntera.

Imyaka ibaye myinshi, abo muri ubu bwoko basaba kugirirwa impuhwe, ariko nyamara nta kibasha guhinduka muri ibyo. Kimwecyo, mu bice umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bigenzura ibyo bambuye ingabo za Congo, biratekanye, kandi Abanyamulenge babirimo bahumeka amahoro, bakanayigamba.

Hagataho, yaba Abanyamulenge cyangwa abo mu yandi moko bamaze kumenya umuhate wa M23 na Twirwaneho wo gushakira iki gihugu amahoro, basaba iyi mitwe yombi kuza ikabohoza i Uvira n’ibindi bice bikigenzurwa na FARDC n’abambari bayo, mu rwego rwo kugira ngo na bo babone umutekano.

Tags: AbanyamulengebafunzwePolisiUvira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?