Uko byagenze kugira ngo Tshisekedi yemere kuganira na m23.
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yemeye kuganira n’umutwe wa m23 uwo yari yararahiye ko atazigera narimwe yicarana kumeza imwe y’ibiganiro nawo.
Ni amakuru yashyizwe hanze na perezidansi ya Angola, aho yatangaje ko nyuma y’uruzinduko ruto Tshisekedi yagiriye i Luanda, hemejwe ko Angola, nk’umuhuza mu bibazo byo mu Burasizuba bwa Congo, izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye m23 n’abahagarariye uruhande rwa guverinoma ya Kinshasa.
Ikomeze ivuga ko ibyo biganiro bizabera i Luanda muri Angola, kandi ko bizaba mu minsi mike iri mbere, nubwo itagaragaje umunsi nyirizina bizaberaho.
Ariko nk’uku iyi perezidansi ya Angola yabisobanuye yagaragaje ko ibyo biganiro bizahuza uruhande rwa Leta y’i Kinshasa n’urwa m23, bizaba bigamije gushaka icyazana amahoro arambye muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibyo bibaye mu gihe Tshisekedi yari yararahiye arirenza inshuro nyinshi ko atazakora ikosa narimwe ryokwicyarana kumeza imwe n’umutwe wa m23 uwo akunze kwita umutwe w’iterabwoba.
Bikaba bitangaje kubona birangiye perezida Felix Tshisekedi yemeye kuyamanika, kimwecyo uyu mukuru w’iki gihugu yemeye kuganira n’uyu mutwe wa m23 mu gihe umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ndetse ubu hari amakuru avuga ko u Burundi butakirimo bwumvikana neza na Kinshasa ku ntambara barimo yo kurwanya uyu mutwe wa m23 wigaruriye umujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere, n’uwa Bukavu uwo wigaruriye mu kwezi gushyize uyu mwaka.
Ikindi kandi uyu mutwe bivugwa ko kuri ubu umaze kugota umujyi wa Uvira ufatwa nk’umujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uwa Bukavu, ukaba uherereye hafi n’umupaka w’u Burundi. Kuba RDC ikomeje kurushwa imbaraga n’abarwanyi b’uyu mutwe, ubundi kandi ingabo z’ibindi bihugu yari yizeye bikaba nabyo biri gukubitwa kubi n’uyu mutwe, biri mubyatumye Tshisekedi yemera kuyamanika.
Nyama kandi ntacyo umutwe wa m23 uravuga kuri ibyo biganiro, usibye ko wo wagiye ugaragaza ko ushaka kuganira na Leta y’i Kinshasa, ndetse ukavuga ko mu gihe iyi Leta yakomeza kwinangira kuganira nawo bizawuha gukomeza urugamba, kandi ko uzaruhuka ari uko wafashe umujyi wa Kinshasa.