Ukraine yashyizweho igitutu cyo kurangiza intambara.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika yo keje igitutu Ukraine, iyisaba guhagarike intambara vuba na bwangu, kandi ikemera ibyumvikanyweho mu biganiro biheruka guhuriramo perezida Donald Trump wa Amerika na Vladimir Putin w’u Burusiya.
Umukuru w’igihugu cya Amerika, Donald Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Truth Social yagize ati: “Perezida Zelenskyy wa Ukraine ashobora kurangiza intambara n’u Burusiya vuba na bwangu abishatse, cyangwa agakomeza imirwano.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika, yanagaragaje ko adashyigikiye umugambi wa Ukraine wo kwinjira mu muryango wa NATO cyangwa kuba Ukraine yasubizwa tumwe mu duce twigaruriwe n’u Burusiya nk’uko byasabwe na perezida Vladimir Putin.
Ukraine nayo binyuze kuri perezida wayo, yavuze ko nta kindi yifuza usibye kugera ku mahoro arambye.
Icyo bikoze Zelenskyy yavuze ko yagiye ahatirwa kwemera kurekura ibice by’i gihugu cye bimwe na bimwe, ariko ngo bikaba byarakoreshejwe mu gutiza umurindi Putin ngo akomeze intambara.
Yavuze kandi ko ibyemewe n’amategeko mpuzamahanga Crimea ari iya Ukraine, ariko mu by’ukuri iri mu bako y’u Burusiya kuva mu 2014, kandi bwayikoresheje nk’intangiriro y’intambara.
Intumwa yihariye ya Trump yavuze ko Vladimir Putin yemeye gutanga ingwate zikomeye z’umutekano muri Ukraine harimo n’uburyo bushobora gusa n’ubwa NATO mu bijyanye no kwirwanaho.
Zelenskyy akavuga ko icyifuzo cye ari ukubona ingwate z’umutekano nubwo u Burusiya bwagiye bwanga gushyira mu bikorwa ibyumvinwagaho kuva mu myaka yashyize.