Ukraine yatangaje icyo igiye kwereka ibihugu bikomeye muri iyi ntambara irimo n’u Burusiya.
Ni byatangajwe na perezida w’igihugu cya Ukraine, Zelensky, aho
yari mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze ku wa Kabiri w’iki Cyumweru avuga ko igihugu cye ko kigiye kwereka Amerika gahunda y’intsinzi.
Muri iki kiganiro perezida Volodymyr Zelensky yasubije ibibazo byinshi.
Yavuze no kugitero cy’abasirikare b’icyo gihugu mu karere ka Kursk ko mu Burusiya kiri muri gahunda y’intsinzi azageza kuri perezida w’Amerika Joe Biden mu kwezi gutaha.
Ubwo yarimo atanga iki kiganiro, Zelensky yavuze ko intego yiyo gahunda ko ariyo kwereka perezida Biden niba gahunda yogukoresha imbunda ziremereye yabahaye bazemererwa kuzikoresha vuba.
Yongeyeho ati: “Kuri bamwe ishobora kumvikana nko kwigererezaho cyane, ariko ni gahunda y’ingenzi kuri twe.” Avuga ko azanayereka abakandida ku mwanya wa perezida bombi bo muri Amerika, Kamala Harris na Donald Trump.
Muri icyo kiganiro kandi, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine, Gen Oleksandr Syrskyi yavuze ko Ukraine ubu igenzura ubuso bwa Kirometero kare 1,294 bw’ubutaka bw’u Burusiya n’imidugudu 100.
Gen Syrskyi yavuze ko Ukraine idashoboka kugumana ubwo butaka kandi ko kimwe mu byatumye igaba icyo gitero kwari ukurangaza abasirikare b’u Burusiya mu gitero cyabo cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine. U Burusiya burimo gushaka gufata umujyi wa Pokrvsk, umujyi ihinda cyane urimo na stasiyo ikomeye itegerwamo gariyamoshi.
Perezida Zelensky yanahishuye ko Ukraine iherutse gukora igerageza rya mbere ryagenze neza rya misile yo mu bwoko bwa ‘ballistic.’ yakorewe muri icyo gihugu.
Nubwo Ukraine isanzwe yarakoresheje misile zimwe za ballistic mu kurasa ku Burusiya, yahawe n’Amerika, imaze igihe ikora ku bikoresho bya gisirikare bikorewe imbere mu gihugu, mu kugabanya kugirwa n’imfashanyo y’uburengerazuba bw’isi.
Ariko, kugeza ubu, Ukraine ahanini ishingira ku bikoresho bya gisirikare biva mu mahanga kugira ngo ishobora kurwana n’u Burusiya no gusubiza inyuma ibitero byabwo.
Muri iryo huriro, perezida Zelensky yavuze ko Ukraine yakoresheje zimwe mu ndege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 ziherutse kuhagera zoherejwe n’ibihugu byo mu Burasirazuba, mu rwego rwo gufata zimwe muri za misile, ariko yavuze ko Ukraine izakenera izindi ndege z’intambara.
Mu majoro abiri ashize, u Burusiya bwamishe ibisasu bya misile kuri Ukraine ndetse buyigabaho n’ibitero by’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote , byishe abantu benshi, bituma umuriro w’amashanyarazi ubura mu bice byinshi by’igihugu.
Perezida Zelensky yavuze ko ibi bitero nk’ibyo bigaragaza ko u Burusiya budashaka guhagarika intambara, ati: “Iyo bashaka ntabwo bagaba ibitero 230 byo mu kirere.”
Kuva Ukraine yagaba igitero mu kirere cya Kursk, u Burusiya bwumvikanishije ko nta biganiro by’amahoro na bimwe buzagirana na Ukraine.
Ku wa Kabiri, Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’u Burusiya, yagize ati: “Ingingo y’ibiganiro kuri ubu ahanini yataye agaciro kayo.”
MCN.