Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko ingendo zo mukirere zifunguye ku gihugu c’u Burundi n’u Rwanda.
Ni byemejwe mu Nama yahuje Inteko shinga mategeko yo mu Burundi, aho bya vuzwe ko ya nitabiriwe na Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro.
Iy’i Nama yateranye kugira bige ibibazo by’u garije imigenderanire y’igihugu c’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu.
Ikibazo nyamukuru cyakomeje kugaruka kwisonga ubwo iyo Nama yahuje minisitiri w’ubanye n’amahanga Albert Shingiro n’inteko shinga mategeko y’igihugu c’u Burundi, bagarutse ku kibazo cyo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, nk’uko bya vuzwe n’ibinyamakuru by’u Burundi.
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko Albert Shingiro, yabajijwe ibibazo byinshi kuri iy’i ngingo yo gufunga imipaka. Ikibazo cyambere, yabajijwe icyatumye leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo gufunga imipaka kandi nta bibazo binini biboneka.
Ikibazo cyakabiri yabajijwe impamvu leta ya Kinshasa yo itarafunga imipaka kandi aribo bafitanye ibibazo bikomeye n’u Rwanda.
Minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Burundi yatanze iki gisubizo avuga ati: “Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umeze nkihindagurika ry’ikirere. Harigihe hagwa imvura y’igihuha, mukandi kanya izuba rikaka.”
Yakomeje avuga ko buri gihugu gifite ubwigenge ku migenderanire n’ikindi gihugu arinacyo cyatumye u Burundi bufata ingingo yo gufunga imipaka, bityo ko RDC nayo ifite ukundi ibibona.
Habajijwe ikindi kibazo kijanye n’Abarundi baherereye i Rwanda, kandi muribo hariho abashaka gutaha.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga Albert Shingiro, yashubije ko nta muntu numwe uzimirwa gutaha iwe.
Ninaho yahise itangaza ko ingendo zo mukirere zifunguye ku wariwe, wese ukwije ibyangombwa.
Tubibutsa ko gufunga imipaka yafunzwe k’u wa Kane tariki ya 11/01/2024, n’inyuma y’uko perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ashinje u Rwanda gufasha no gucumbikira inyeshamba za Red Tabara.
Mu mwaka w’2015 n’ibwo kandi u Burundi bwari bwafunze imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, bongera kuyifungura mu mwaka w’2022, mukwezi kwa Cyenda.
Bruce Bahanda.