Umubare w’ingabo z’u Burundi na FARDC zaguye ku rugamba mu Rwitsankuku wamenyekanye
Umubare w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi zaguye mu mirwano iherutse kubera mu Rwitsankuku watangiye kujya ahabona, nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare bo mu mutwe wa Twirwaneho.
Uyu musirikare, utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yabwiye Minembwe Capital News ko muri iyo mirwano yabaye ku wa Kane tariki ya 6/11/2025, babonye imirambo 85 y’abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC ndetse bafata n’intwaro nyinshi zirimo imbunda nini n’amasasu menshi.
Yagize ati: “Njye ubwanjye nabonye imirambo yabo 85. Ariko hari n’abandi baguye mu mashyamba, aho tutigeze tugera neza.” Yakomeje avuga ko “Rwitsankuku izengurutswe n’ibisambu byinshi, avuga ko abenshi babiguyemo imirambo yabo ntiyaboneka.”
Yongeyeho ko n’ubwo uru rugamba rwari rukomeye, umutwe wa Twirwaneho wafashe ibikoresho bikomeye bya gisirikare, bikaba byabafasha gukomeza urugamba igihe kirekire. Ati: “Twafashe amasasu menshi, dushobora kuzarwanisha imyaka nk’icumi.”
Rwitsankuku yari imwe mu birindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC muri Kivu y’Amajyepfo. Uru rugamba rugaragaza isura y’imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi y’i Mulenge, aho imitwe irwanya ubutegetsi ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye.
Uyu musirikare yasoje agira ati: “Aha ni ho ingabo za Leta n’iz’u Burundi zahuriye n’isomo rikomeye. Zahawe ibwiriza zitazibahirwa n’ikindi gihe.”
Ibikorwa by’intambara muri aka gace bikomeje kugirana ingaruka ku baturage, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, ubuhunzi n’iyangirika ry’ibikorwaremezo.






