Umudepite watangaje ko FARDC yafashe centre ya Masisi, yahawe urwamenyo!
Depite ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Alexis Bahunga yatanze ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, avuga ko ingabo za Congo zigaruriye centre ya Masisi n’utundi duce duherereye hafi aho duheruka gufatwa n’umutwe wa M23.
Ni ubutumwa bwatumye ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’u butegetsi bwa Kinshasa bikomeza gutangaza aya makuru aho birimo kugaragaza ko FARDC yigaruriye zone ya Masisi no mu nkengero zayo.
Depite Alexis Bahunga, ubwo yabitangaza yagize ati: “Ndemeza ko Ingabo zacu zigaruriye centre ya Masisi, ndetse kandi zafashe na Localité ya Lushebere na Mushaki.”
Yakomeje agira ati: “Turasaba Guverinoma yacu gukomeza gufasha Wazalendo na FARDC, ibahe ibikoresho byo guhasha umwanzi.”
Nubwo uyu mudepite yatangaje ibi ariko FARDC ntirabyemeza, ndetse umwe mu Banye-Kongo yakoresheje urubuga rwe rwa x, maze agira ati: “Biratangaje kubona umudepite watowe n’abaturage ababeshya benaka kageni. Nta soni kutangaza ibyo FARDC itaremeza! Noneho tuvuge ko ari wewe wayifashe!”
Uwitwa Musemakweri we yagize ati: “Uratangiye kandi kubesha, bwana depite Alexis Bahunga, ujye witonda! Ejoho, nti wari wabeshye kandi ngo FARDC yafashe Ngungu kandi ikirimo M23, n’ahandi M23 iracyahari.”
Kugeza ubu ntacyo umutwe wa M23 uragira icyo uvuga kuri iyi nkuru, kimwecyo umuvugizi w’ungirije mu bya politiki, Oscar Barinda asubiza ku byatangajwe n’umuryango w’u bumwe bw’u Burayi n’Amerika aho basabaga ko aba barwanyi bava muri centre ya Masisi ngo kuko ifatwa ry’uyu mujyi ryatumye ibintu bizamba. Barinda yagize ati: “Ntabwo tuzawuvamo, aha ni agace ki wacu . Turava iwacu tujehe?”
Yakomeje agira ati: “Umuntu ntiyakwemera ko bamwica ngo bamurangize. Masisi ni gakondo yacu, ayo mazina yose ni twe twayise, dufite uburenganzira bwo kuhaba. Ntabwo tuhava.”
Yashimangiye ibi avuga ko M23 irwana yirwanaho, kuko irwana isubiza ibitero by’ingabo za RDC mbere yokuzirukana ikigarurira uduce.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abarwanyi b’umutwe wa M23 babohoje isantire ya Masisi izwi nka gace k’ingenzi mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Hagataho amakuru yatanzwe n’abaturiye hafi ya centre ya Masisi, ahamya ko M23 ariyo ikiri muri centre ya Masisi ndetse hubwo ko ikomeje kwigarurira n’utundi duce.