• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umugaba mukuru w’ingabo za M23 yavuze iby’urugamba barimo, maze agaragaza nuko abona Tshisekedi, ndetse n’icyo bagiye gukora vuba.

minebwenews by minebwenews
March 14, 2025
in Regional Politics
0
M23 yungutse amaboko mashya ihita yizeza abayikunda gukomeza urugamba rwo kubohora RDC.
106
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugaba mukuru w’ingabo za M23 yavuze iby’urugamba barimo, maze agaragaza nuko abona Tshisekedi, ndetse n’icyo bagiye gukora vuba.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

General Major Sultan Makenga, uyoboye igisirikare cy’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi birimo icy’u mujyi wa Bukavu n’uwa Goma, mu Burasizuba bwa Congo, yasobanuye kuby’urugamba bahanganyemo n’ingabo za Leta, ndetse n’uburyo abona ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ni mukiganiro Makenga yagiranye na Alain Destexhe, wabaye senateri mu Bubiligi akaba n’umunyamabanga mukuru w’abaganga batagira umupaka (MSF).

Muri iki kiganiro Maj. Gen. Sultan Makenga, udakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru yabajijwe impamvu yahisemo kurwana, nawe asobanura ko byatewe n’uko Leta y’i Kinshasa yashakaga ku murimburana n’ubwoko bwe bw’Abatutsi b’Abanye-Congo.

Yagize ati: “Ntabwo twari kwicara ngo tureke baturimbure tutagize icyo dukora! Biteye isoni n’agahinda kuba isi iri aha hanze yirengangiza ibi. Wewe ubwawe wiboneye Inturo muri Masisi uburyo bahatwitse gusa kuko ngo hari hatuwe n’Abatutsi. Tugomba guhangana tugatsinda urwango rushingiye ku ngengabitekerezo y’amoko tugashyira imbere ubwiyunge.”

Uyu Mubiligi, Alain Destexhe, yahise amubaza ati: “Kuki mwafashe i Goma n’i Bukavu?

Nawe asubiza ati: “Ntabwo yari imwe mu ntego zacu, ariko i Goma, FARDC n’izindi ngabo bafatanyije barasaga ibirindiro byacu n’abaturage b’abasivili twarindaga. Rero, kubyihanganira biratunanira. Hanyuma, ingabo za FARDC zishyize hamwe n’iz’Abarundi zakiraga ibikoresho bivuye i Bukavu. Twagombaga gufata i Bukavu kugira ngo dukureho iryo terabwoba. FARDC n’ubu ikomeje kutugabaho ibitero na drone ziva i Kisangani. Naho tugomba kuhashakira igisubizo kirambye.”

Alain Destexhe yamubajije kandi icyo yasobanura uburyo batsinda ingabo zibarusha ubwinshi?

Nawe ati: “Dufite impamvu yo kwirwanaho, kandi abasirikare bacu barabyiyemeje. Byongeye, nta bundi buryo dufite, ni intsinzi cyangwa tukaburirwa irengero. Bitandukanye na FARDC, abasirikare bacu ntibahabwa umushahara . Barwana kubera ukwizera no gukunda igihugu kandi bafite ubushake.”

Yamubajije kandi niba bazitabira ibiganiro by’i Luanda, ibyo bazahuriramo na Leta y’i Kinshasa?

Sultan Makenga yahise avuga ati: “Yego, birumvikana, turashaka kuganira, gusa ariko kuri iyi nshuro tuzi uruhande rwa Angola, ariko nta kintu nakimwe twigeze twumva giturutse i Kinshasa.”

Yamubajije no kubacanshuro barwanaga ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa.

Nawe asubiza ati: “Ntabwo ari ibintu byumvikana, kuva i kantaraga(i Burayi) ukaza muri Afrika kwica abaturage barengera uburenganzira bwabo. Isi yagakwiye gutangara, ariko ikigaragara ntabwo ariko bimeze.”

Yamubajije kandi no kubasirikare ba Leta y’i Kinshasa bakicyihishe mu birindiro by’ingabo za Monusco?

Makenga ati: “Monusco yatubwiye abasirikare bagera ku 2000 ba Leta y’i Kinshasa nyuma yo gutsindwa. Uyu munsi bavuga 1.200. Abandi 800 barihe? FARDC, Wazalendo na FDLR, nibo soko y’umutekano muke muri uyu mujyi.”

Destexhe yamubajije uko byagenze mu bitaro bya Heal Afrika, aho ingabo zabo zashinjwe gushimuta abantu bakomeretse?

Makenga ati: “Abahoze muri FARDC bigiraga abarwayi cyangwa bakigira abaganga. Twahasanze imbunda zigera ku 14. Abakozi b’ibitaro ni bo babitumenyesheje. Twavanyemo abatari bakeneye kuguma mu bitaro. Hari abasirikare ba Fardc bakomeretse bari mu bitaro bitandukanye mu mujyi, kandi abo ntacyo tubashakaho. Nawe ibyo wabyigenzurira.”

Amubajije icyo atekereza kuri perezida Felix Tshisekedi? Makenga yashubije ko ‘nta rukundo agirira igihugu cye.”

Tags: Leta ya CongoM23urugamba
Share42Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare bakuru ba FARDC bahunze m23 mu Burasizuba bwa Congo, binjiye mu muriro w’urubanza.

Abasirikare bakuru ba FARDC bahunze m23 mu Burasizuba bwa Congo, binjiye mu muriro w'urubanza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?