Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umugaba mukuru w’ingabo za M23 yavuze iby’urugamba barimo, maze agaragaza nuko abona Tshisekedi, ndetse n’icyo bagiye gukora vuba.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 14, 2025
in Regional Politics
0
M23 yungutse amaboko mashya ihita yizeza abayikunda gukomeza urugamba rwo kubohora RDC.
106
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugaba mukuru w’ingabo za M23 yavuze iby’urugamba barimo, maze agaragaza nuko abona Tshisekedi, ndetse n’icyo bagiye gukora vuba.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

General Major Sultan Makenga, uyoboye igisirikare cy’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi birimo icy’u mujyi wa Bukavu n’uwa Goma, mu Burasizuba bwa Congo, yasobanuye kuby’urugamba bahanganyemo n’ingabo za Leta, ndetse n’uburyo abona ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ni mukiganiro Makenga yagiranye na Alain Destexhe, wabaye senateri mu Bubiligi akaba n’umunyamabanga mukuru w’abaganga batagira umupaka (MSF).

Muri iki kiganiro Maj. Gen. Sultan Makenga, udakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru yabajijwe impamvu yahisemo kurwana, nawe asobanura ko byatewe n’uko Leta y’i Kinshasa yashakaga ku murimburana n’ubwoko bwe bw’Abatutsi b’Abanye-Congo.

Yagize ati: “Ntabwo twari kwicara ngo tureke baturimbure tutagize icyo dukora! Biteye isoni n’agahinda kuba isi iri aha hanze yirengangiza ibi. Wewe ubwawe wiboneye Inturo muri Masisi uburyo bahatwitse gusa kuko ngo hari hatuwe n’Abatutsi. Tugomba guhangana tugatsinda urwango rushingiye ku ngengabitekerezo y’amoko tugashyira imbere ubwiyunge.”

Uyu Mubiligi, Alain Destexhe, yahise amubaza ati: “Kuki mwafashe i Goma n’i Bukavu?

Nawe asubiza ati: “Ntabwo yari imwe mu ntego zacu, ariko i Goma, FARDC n’izindi ngabo bafatanyije barasaga ibirindiro byacu n’abaturage b’abasivili twarindaga. Rero, kubyihanganira biratunanira. Hanyuma, ingabo za FARDC zishyize hamwe n’iz’Abarundi zakiraga ibikoresho bivuye i Bukavu. Twagombaga gufata i Bukavu kugira ngo dukureho iryo terabwoba. FARDC n’ubu ikomeje kutugabaho ibitero na drone ziva i Kisangani. Naho tugomba kuhashakira igisubizo kirambye.”

Alain Destexhe yamubajije kandi icyo yasobanura uburyo batsinda ingabo zibarusha ubwinshi?

Nawe ati: “Dufite impamvu yo kwirwanaho, kandi abasirikare bacu barabyiyemeje. Byongeye, nta bundi buryo dufite, ni intsinzi cyangwa tukaburirwa irengero. Bitandukanye na FARDC, abasirikare bacu ntibahabwa umushahara . Barwana kubera ukwizera no gukunda igihugu kandi bafite ubushake.”

Yamubajije kandi niba bazitabira ibiganiro by’i Luanda, ibyo bazahuriramo na Leta y’i Kinshasa?

Sultan Makenga yahise avuga ati: “Yego, birumvikana, turashaka kuganira, gusa ariko kuri iyi nshuro tuzi uruhande rwa Angola, ariko nta kintu nakimwe twigeze twumva giturutse i Kinshasa.”

Yamubajije no kubacanshuro barwanaga ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa.

Nawe asubiza ati: “Ntabwo ari ibintu byumvikana, kuva i kantaraga(i Burayi) ukaza muri Afrika kwica abaturage barengera uburenganzira bwabo. Isi yagakwiye gutangara, ariko ikigaragara ntabwo ariko bimeze.”

Yamubajije kandi no kubasirikare ba Leta y’i Kinshasa bakicyihishe mu birindiro by’ingabo za Monusco?

Makenga ati: “Monusco yatubwiye abasirikare bagera ku 2000 ba Leta y’i Kinshasa nyuma yo gutsindwa. Uyu munsi bavuga 1.200. Abandi 800 barihe? FARDC, Wazalendo na FDLR, nibo soko y’umutekano muke muri uyu mujyi.”

Destexhe yamubajije uko byagenze mu bitaro bya Heal Afrika, aho ingabo zabo zashinjwe gushimuta abantu bakomeretse?

Makenga ati: “Abahoze muri FARDC bigiraga abarwayi cyangwa bakigira abaganga. Twahasanze imbunda zigera ku 14. Abakozi b’ibitaro ni bo babitumenyesheje. Twavanyemo abatari bakeneye kuguma mu bitaro. Hari abasirikare ba Fardc bakomeretse bari mu bitaro bitandukanye mu mujyi, kandi abo ntacyo tubashakaho. Nawe ibyo wabyigenzurira.”

Amubajije icyo atekereza kuri perezida Felix Tshisekedi? Makenga yashubije ko ‘nta rukundo agirira igihugu cye.”

Tags: Leta ya CongoM23urugamba
Share42Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare bakuru ba FARDC bahunze m23 mu Burasizuba bwa Congo, binjiye mu muriro w’urubanza.

Abasirikare bakuru ba FARDC bahunze m23 mu Burasizuba bwa Congo, binjiye mu muriro w'urubanza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?