Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, yahishyuye icyakundira Abanyarwanda ndetse avuga ko agiye kubasura.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 05/08/2024, abinyujije kurukuta rwa X avuga ko agiye gusura aho yise iwabo hakabiri.
Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko nzasura mu rugo ha kabiri, Rwanda vuba nzitabira ibirori byo kurahira kwa Afande Kagame bidashidikanywaho ko bizaba ari ibirori bidasanzwe muri Afrika muri uyu mwaka. Urukundo rugumeho kuko Abanyarwanda ni ubwoko bwanjye niyo mpamvu mbakunda.”
Biteganijwe ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame azarahirira gukomeza kuyobora u Rwanda tariki ya 11/08/2024, iryo rahira rye rikaba riteganijwe kuzabera kuri stade amahoro.
Muri ay’amatora aheruka mu Rwanda Paul Kagame yatsindanye amajwi 99.18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8, 822,794.
Bwana Gen Kainarugaba Muhoozi yaherukaga i Kigali mu Rwanda, tariki ya 24/04/2023, ubwo yari aje kwizihiza isabuku y’imyaka 49 y’amavuko ye nk’uko yari yatangaje ko azayizihiza ari kumwe na Sewabo Kagame.
Kainarugaba Muhoozi usibye kuvuga ko akunda Abanyarwanda, yanagize uruhare mu kongera kuzahura umubano warwo na Uganda nyuma yigihe kirekire umubano w’ibi bihugu wari warazambye.
MCN.