Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yishyuje Amerika imyenda ifitiye igihugu cye, anasobanura birambuye iby’iyo myenda.
Ni umwenda ungana na miliyari 100, Gen Kainarugaba Muhoozi yishyuje igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari ibereyemo iki gihugu cya Uganda.
Kainarugaba Muhoozi, umusirikare uvuga rikijana muri leta ya Uganda, abinyujije kurukuta rwa x, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16/08/2024, yatangaje ko “Amerika ifitiye Uganda ideni byibuze miliyari 100 z’amadolari y’akazi ingabo za Uganda zakoze muri Somalia.”
Ati : “Twakoze neza cyane kurusha abantu bo muri Ukraine, rero, dutegereje ko Amerika itwishyura.”
Gen Kainarugaba Muhoozi avuga ko iri deni yishyuza leta Zunze Ubumwe z’Amerika ringana n’agaciro k’ubutumwa bw’amahoro ingabo za Uganda bakoze muri Somalia.
Ingabo za mahanga zatangiye gukorera muri Somalia kuva mu kwezi kwa Kane umwaka w’ 1992, nyuma y’umwaka intambara itutumbye muri iki gihugu biturutse ku makimbirane yari hagati y’ubutegetsi bwa Mohammed Said Barre n’abamurwanyaga.
Umutwe w’ingabo z’amahanga wabanje gukorera muri Somalia ni uwari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye witwaga UNISOM I, waje gusimburwa na UNITAF(Unified Task Force) mu mpera z’u mwaka w’ 1992.
Ubutumwa bwa UNITAF bwayoborwaga na Amerika kandi yari yarasezeranije ibihugu 24 byari bifitemo abasirikare ko izajya yirengera ikiguzi cy’ibyo bazajya bakenera byose.
UNITAF yaje gusimburwa n’ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye bwa Kabiri (UNISOM ll) mu 1993, bwari bugamije ahanini kongera kubaka Somalia yari imaze imyaka ibiri izahajwe n’intambara.
Bigaragara ko Gen Kainarugaba Muhoozi yishyuje Amerika ibyo n’ubundi yari yaremeye ariko ntiyabikora. Mu bihugu byari bifite ingabo zayo muri Somalia icyo gihe, Uganda nayo yaribirimo.
Muhoozi kandi yasabye leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwishyura iryo deni vuba, avuga ko bikwiye kunyuzwa muri gahunda izwi nka AGOA.
Mu butumwa bwa Gen Muhoozi bwagarutse nanone kandi ku cyemezo Amerika iherutse gufatira Uganda cyo ku yikura mu bihugu byo mu karere ka Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cya kumiriwe ku misoro ku bicuruzwa byohereza i Washington DC binyuze muri Gahunda ya AGOA.
Amerika ubwo yafataga iki cyemezo mu kwezi kwa mbere mu 2024, yasobanuye ko yabikoze kubera ko Uganda ihohotera abaryamana bahuje ibitsina, biturutse ku itegeko rihana aba bantu ryashizweho umukono na perezida Yoweli Kaguta Museveni mu 2023.
Yanaboneyeho kandi gutangaza ko muri Afrika bagize abantu basobanutse mbere y’ibihugu byo mu Burayi n’Amerika, atanga urugero ku buryo batigeze bahohotera abaryamana bahuje ibitsina mu myaka myinshi babanye na bo.
Yagize ati: “Fatira urugero kuri iki kibazo gito cy’abaryamana bahuje ibitsina. Afrika yabagize igihe kinini, mbere cyane y’uburengerazuba. Ntabwo twigeze tubica cyangwa ngo tubakandamize . Kuri Amerika, igihugu nkunda cyane, gukura Uganda muri AGOA kubera iki kintu kitari ikibazo ni icyaha. Ibyo dushaka bikwiye kubahirizwa.”
Yanavuze kandi ko Amerika ikwiye gusaba imbabazi Uganda kubera iki cyemezo yafashe cyo kuyikura muri iyi gahunda ya AGOA.
Gen Kainarugaba Muhoozi, yavuze ko ikibazo cya AGOA nikimara gukemuka kwari bwo Uganda izaganira n’Amerika ku basirikare b’iki gihugu cya Uganda bapfiriye muri Somalia.
MCN.
Good way for other countries to follow