• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 12, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umugaba w’ingabo za Uganda yahawe gasopo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

minebwenews by minebwenews
October 7, 2024
in Regional Politics
0
Umugaba w’ingabo za Uganda yahawe gasopo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugaba w’ingabo za Uganda yahawe gasopo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

You might also like

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

General Kainarugaba Muhoozi umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni akaba ari nawe mugabo w’ingabo za Uganda yahawe gasopo n’abayobozi ba Amerika nyuma y’uko asabye Amabasaderi wayo gusaba perezida Museveni imbabazi.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binyuze muri komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Sena, yabwiye Muhoozi ko mu gihe hogira ikiba ku mudipolomate wayo wo muri Uganda, ibintu byahita biba bibi kuri uyu musirikare ukomeye muri iki gihugu.

Inavuga ko Amabasaderi William Papp na Ambasade ya Amerika i Kampala bakora nta ruhande na rumwe babogamiyeho mu rwego rwo guharanira umubano mwiza hagati y’abaturage ba Amerika n’aba Uganda.

Kimweho, muri Uganda, amakuru avayo, avuga ko uyu Amabasaderi aheruka kwandikira perezida Yoweli Kaguta Museveni amutera ubwoba ku bijyanye no kongera kwiyamamaza kuyobora iki gihugu cya Uganda.

Ibyo byabaye mu gihe Amerika yaherukaga gufatira ibihano abapolisi bakuru bane ba Uganda ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ni mu gihe kandi Gen Muhoozi ku wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje, yari yabwiye Amabasaderi William Papp kuba atagomba kurenza saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere atarasaba imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Bwari ubutumwa uyu musirikare mukuru wo muri Uganda yari yacishije kurubuga rwa x, ariko nyuma aza kubusiba.

Muhoozi yashinjaga Amabasaderi William Papp kubahuka perezida wa Uganda ndetse no gutesha agaciro itegekonshinga ry’iki gihugu cya Uganda.

Nubwo biruko kugeza ubu ntibizwi niba koko William Papp yarasabye imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni.

           MCN.
Tags: AmerikaGasopoGeneral Kainarugaba Muhoozi
Share39Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by’umuryango ukomeye ku isi

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
AFC/M23 ivuze ku bya Uvira ni cyihutirwa kuri yo

AFC/M23 bwa mbere itumijwe mu biganiro by'umuryango ukomeye ku isi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo,...

Read moreDetails

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo Guverinoma y'u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje...

Read moreDetails

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails
Next Post
Kubera telefone, abasirikare batatu ba FARDC bakatiwe igihano cy’urupfu.

Kubera telefone, abasirikare batatu ba FARDC bakatiwe igihano cy'urupfu.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?