Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kuvuga ibisa no guha abenegihugu be, urwamenyo.
Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/04/2024, perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangiye icyo yise inyigisho zo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba umwaka utaha.
Gutangiza izo nyigisho bya bereye kuri stade Ingoma iherereye mu Ntara ya Gitega, ahazwi nk’u murwa mukuru wa politiki w’i Gihugu cy’u Burundi.
Mu ijambo rya Evariste Ndayishimiye ryo gufungura izo nyigisho yijeje Abarundi bose ko amatora yo mu mwaka w’ 2025 azagenda neza cyane kandi ko nta murundi n’umwe uzaba uyahejwemo.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yamenyesheje abenegihugu ko ayo matora yamaze gutegurwa gusa ngo abashaka gutera inkunga leta mu matora ntibakumiwe, ndetse ko ntanumukozi uzakatwa amafaranga yo gutegura amatora.
Yanavuze ko abatazitabira amatora ku bushake bwabo, bagomba kuzayoboka uzaba yatowe.
Ati: “Uwiyimye uburenganzira bwo gutora abandi baramutorera kandi agomba gukurikira abatowe. Ntihagire Umurundi wiyima uburenganzira kuko iyo udatoye bagutorera. Amatora niyo nzira nziza yonyine yo gushinga inzego ziyobora abanyagihugu. Amatora ni cyo kintu cyonyine gitanga uburenganzira bwo kwishira ukizana mu gihugu cyawe.”
Ijambo rya perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye risoza risaba abaturage b’u Burundi ku murwanirira nk’uko inzuki zirwanirira umwami wazo.
Ati: “Barundi tumere nk’inzuki zikorera umwami wazo kandi zikamuyoboka. Abarundi twigane rero iyo ngendo nziza. Hari itsinda ry’Abarundi ryanga amatora, uwo mutima tuwurandurane n’imizi, twikubite agashyi.”
MCN.