Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yanenze mu genzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wa mubeshye mu kiganiro bari bagiranye umwaka ushize.
Ni byatangajwe mu kiganiro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiranye n’igitangaza makuru cya Jeunne Afrique, icyo Kagame yavuze ko umwaka ushize yahamagaye Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, agamije ku mubaza impamvu yari yaciye inyuma EAC akohereza ingabo mu ibanga, zo gufasha igisirikare cya Congo, nawe yigiza nkana ko atari byo.
Muri iki kiganiro perezida w’u Rwanda, yabwiwe Jeunne Afrique ko mbere y’uko u Burundi bwohereza muri RDC abasirikare bo gufasha FARDC, u Rwanda rwari rwaramenye ayo makuru rubifashijwemo n’u butasi.
Kandi avuga ko nyuma yo kumenya ayo makuru yahamagaye Evariste Ndayishimiye kuri telephone, amubaza impamvu yari yahisemo guca inyuma EAC yari ayoboye akohereza muri RDC izindi ngabo zo kuyirwanya, undi asa n’umugira umusazi.
Yagize ati: “Nahamagaye perezida w’u Burundi kuri telephone, nda mubwira nti ‘perezida n’umvise ko mu giye kohereza izindi ngabo z’itandukanye n’iza EAC ngo zirwane ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa; nara mubwiye kandi nti ‘ibi binyuranye n’impamvu ya EACRF yashinzwe kandi muri mu bayigize. None mugiye kuja mu bindi?”
Yakomeje avuga ko yabwiye Ndayishimiye “kw’i byo ateganya gukora ari bibi cyane, kuko kujya kurwana ku ruhande rurimo n’umutwe wa FDLR usanzwe ari ikibazo ku mutekano bizana ingaruka.”
Kagame avuga ko “ibyo yabajije Ndayishimiye ya murahiriye ko atari ukuri; mu bwira ko uwo ariwe wese wambwiye ibyo bintu ashobora kuba yamubeshye. Na mubwiye ko kandi ko ‘nishimiye kwibeshya,’ nti ‘niba nibeshye , ni byiza ; nishimiye ku byumva.”
Paul Kagame w’u Rwanda, yavu ko igitangaje ari uko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, ingabo z’u Burundi zari zamaze kugera mu Mujyi wa Goma, ibisobanuro yamubeshye nkana.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame asoza avuga ko Evariste Ndayishimiye y’ubakiye kuri politike y’u bujiji n’imyumvire iciriritse by’u mwihariko ashimangira ko aricyo ki muhuza na perezida Félix Tshisekedi ndetse na FDLR.
Bikaba byari bisanzwe bizwi ko u Burundi bwohereje ingabo zabo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu kwezi kwa karindwi ku mwaka w ‘ 2023. Izi ngabo zikaba zaroherejwe mu rwego rwo gufasha FARDC guhangana n’u mutwe wa M23.
Izi ngabo zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru biciye mu masezerano ya EAC mu gihe izo herejwe muri Kivu y’Amajy’epfo zagiye ku bw’u mvikane bwa Kinshasa na Bujumbura.
MCN.
Imyandikire yanyu ntabwo iba inoze. Mwashatse abantu bazi kwandika ko mwisubiramo gusa. Ko mumenya gushyiraho umutwe w’inkuru, ibindi byo bya développement y’inkuru mubinanirwa gute? Inkuri zanyu ziracyari izabiga kweli. Muzajye mushaka abazi kwandika, nibashake babace amafaranga, muyatange. Inkuru nazo zibamo ibitoki…!
Inkuru mutanga zirasobanutse,habayeho kwibeshya gato ntbivuze ko ariko bihora .courage