Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yishongeye kubo yita abanzi b’u Burundi.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza tariki ya 13/05/2015 batashoboraga kugera ku ntego kuko igihugu cyabo gifite igisirikare cyunze ubumwe kandi gikomeye kurusha uko babitekerezaga.
Nk’uko yabisobanuye yavuze ko iyi kudeta yari iyobowe n’abarimo Gen Maj Godfroid Niyombare yabaye mu gihe Nkurunziza wayoboye u Burundi yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afrika y’iburasizuba (EAC).
Ku itariki ya 15/05/2015, abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi, Gen Niyombare, abasirikare, abapolisi ndetse n’abanyapolitiki bari bafatanije muri iki gikorwa barahunga.
Mu kiganiro n’abasirikare b’u Burundi barwanira ku butaka cyabaye ku itariki ya 06/06/2024, perezida Ndayishimiye yatangaje ko igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza ryari mu mugambi w’Imana kuko ngo yashakaga kwerekana ubumwe buri mu ngabo z’igihugu cyabo n’imbaraga zifite.
Yagize ati: “Tugeze ku ntambwe nini aho abo bari barasenye ubutegetsi batabona aho bahera. Ikimenyetso gifatika ni icy’ibyabaye mu 2015. Biriya ndemeza ko ari Imana yabikoze kugira ngo yerekane Abarundi n’amahanga bataremera aho tugeze, babone neza aho tugeze.”
Yashimangiye ibi agira ati: “Ubwa mbere bari bazi ko Ingabo z’u Burundi zidakomeye, bazi ko Ingabo z’u Burundi n’abanegihugu badahuje kuko ni icyorezo cyateye. Imana igira ngo reka mbereke uko Ingabo z’u ubu ziyubatse, zirinda ubutegetsi, zirinda igihugu, bakore kudeta, biranga! Babona za ngabo ntizikiri mu macakubiri, ubu ziriyunze. Imana yaretse ko bibaho kugira ngo ibyanditse bibe.”
Yanasobanuye kandi ko muri icyo gihe, igihugu cy’u Burundi cyagabwemo ibitero byabagerageje guhirika ubutegetsi inshuro nyinshi, ariko ngo ntacyo byatanze kandi ngo mubacitse ari bo bake.
Ibi perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abivuze mu gihe buri mwaka Inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara zigaba ibitero bikaze muri iki gihugu, kandi ibi bitero zikabigaba ziturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo no mu ishyamba rya Kibira. Red Tabara igaba ibi bitero igamije gushiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa Gitega.
MCN.