Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira i Gihugu cy’u Rwanda, arushinja kuba rutera inkunga imitwe y’iterabwoba.
Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabivuze ubwo yakiraga k’u wa Gatanu, w’i Cyumweru gishize, abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.
Muri icyo kiganiro cyahuje Abadiplomate na Evariste Ndayishimiye, perezida yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Yagize ati: “U Burundi nabwo ntibwigeze bugirirwa impuhwe n’iterabwoba. Twasoje umwaka mu cyunamo cy’abana bacu, ababyeyi bacu, abavandimwe ndetse n’abashiki bacu bazize igitero cy’iterabwoba cyateguriwe mu gihugu cy’u Rwanda duturanye.”
“Twatunguwe cyane no kubona iki gihugu cy’u Rwanda gishaka ibyihebe mu nkambi y’impunzi ya Mahama, kikabaha imyitozo, imbunda cyitwikiriye amategeko mpuzamahanga yo kurengera impunzi.”
Evariste Ndayishimiye yakomozaga ku gitero Inyeshamba za Red Tabara zagabye mu Gatumba hafi y’u mupaka w’u Burundi na RDC.
Leta y’u Burundi ivuga ko icyo gitero cyiciwemo abasivile 20. Ibyo Red Tabara yateye utwatsi hubwo itangaza ko abo bishe ari Abasirikare icyenda n’u mupolisi umwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye kuva mbere yakomeje avuga ko icyicyaro gikuru cy’u mutwe wa Red Tabara kiba mu Rwanda.
Ubwo perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yashinjaga bwa mbere ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa Red Tabara, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo inyomoza ibyo bashinjwa na perezida w’u Burundi.
Muri iryo tangazo ry’u Rwanda rya vuga ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’i ki gihugu ikorana nawo ndetse ko nta nuratera u Burundi avuye k’u butaka bw’u Rwanda.
Kuva ibintu byongeye kuzamba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, abarundi bakomeje gushinja u Rwanda kuba rwaranze gutanga abakekwaho kugerageza gukubita Coup d’etat yo muri 2015, abo leta y’u Burundi ivuga ko baherereye i Kigali.
Bruce Bahanda.