Nyuma y’urupfu rwa Colonel Ruhinda Gaby, wayoboraga ingabo zo mu mutwe wa FDLR zirwana aho byananiranye bivugwa ko habaye gusubiranamo hagati mu buyobozi bw’uriya mutwe wa FDLR.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru ihamya neza ko Colonel Ruhinda Gaby, yishwe ku kagambane ku muyobozi Mukuru wa FDLR, General Pacifique Ntawunguka wamamaye kw’izina rya Omega.
Nk’uko byavuzwe uriya General Omega yari aheruka guhabwa ifaranga azihawe na Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, zingana n’ibihumbi magana abiri by’idorali (200) z’Amerika, zoguha abarwanyi ba FDLR kugira bakomeze gufasha FARDC kurwanya u mutwe wa M23.
Nyuma y’uko Gen Omega ahawe kariya kayabo k’ifaranga yahise azigumanira we nagatsiko ke. Ibi byatereye Colonel Ruhinda Gaby wari ushinzwe iperereza na operasiyo (Opperation) mu mutwe wa FDLR gusa nugumutse kubuyobozi bwo mutwe wa FDLR.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko General Omega ari mubaranze aho Colonel Ruhinda Gaby aherereye mu mirwano yo ku Cyumweru tariki 03/12/23 arinabyo byamuviriyemo kuraswa na nyuma yokuraswa byavuzwe ko ubwo Ruhinda Gaby yagezwa mu bitaro kugira ngo yitabweho nabwo Omega yatanze ruswa ku baganga ibabuza kumwitaho biza kuviramo urupfu rwa Colonel Ruhinda Gaby.
Colonel Ruhinda Gaby yishwe kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 03/12/2023, akaba yaraguye mu mirwano ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zarizihanganyemo n’u mutwe wa M23 mubice bya Karenga muri teritware ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Akaba yararangirije mu bitaro bya Heal Africa biherereye mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kuri ubu ntibacana uwaka abarwanyi ba FDLR haravugwa amazimwe n’umundyane.
Bruce Bahanda.