Umurundi yishe umugore we n’abandi bari kumwe mu nzu.
Umugabo w’Umurundi uri mu kigero cy’imyaka 45, yishe arashe umugore we, umwana, n’umurezi, ndetse kandi akomeretsa n’Umugabo w’Umushi yasanze mu rugo iwe, na we ubwe arangije arirasa apfana n’abo mu rugo rwe.
Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 29/07/2025, ni bwo kiriya gikorwa kigayitse cyabaye.
Amakuru Minembwe Capital News yahawe agaragaza ko byabereye mu Minembwe mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Uwakoze icyo gikorwa akaba yitwa Minani, warusanzwe akorera akazi muribi bice, ko kuragira Inka no guhinga.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “Minani yarashatse umukobwa w’Umunyamulenge, mu ijoro ryo ku wa mbere, yageze iwe mu rugo, asanga rurimo Umushi, niko guhita amurasa, amurasana n’umugore we n’umwana ndetse n’umurezi. Arangije na we arirasa.”
Burongera bukagira buti: “Minani, umugore we,umwana n’umurezi barapfuye, ariko Umushi we yarakometse.”
Uyu Minani wakoze kiriya gikorwa kibi, aya makuru akomeza avuga ko “yaramaze igihe kirekire akorera mu Banyamulenge, kandi ko ahanini yakoreye cyane cyane mu Minembwe, ari nabyo byatumye yubakana n’umukobwa wabo.