Komanda w’ingabo za Uganda ziri muri Ituri mu gihugu ca RDC Major Gen Dick Olum, yinubiye Imihanda yomuri Republika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko iriya Mihanda ibabera imbogamizi zogukora akazi ko kurwanya Inyeshamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF.
Nk’uko uriya musirikare mukuru w’ingabo za Uganda yabitangaje avuga ko iriya Mihanda ituma ibikoresho by’agisirikare bitinda kubageraho kugira barase ziriya Nyeshamba za ADF.
Yagize ati: “Imbogamizi turi guhura nayo ni Mihanda imeze nabi. Ibikoresho bitinda kugera aho bigenewe kandi iyi mbogamizi ihavuye twaba dutsinze Urugamba rumwe.”
Uriya musirikare mukuru Major Gen Olum, yanabajije niba leta ya Kinshasa yoba ifite Gahunda yogukora iriya Mihanda? Gusa avugako we atabifiteho amakuru ahagije ariko yemeza ko ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Uganda buzi kiriya kibazo.
Kimwe mu binyamakuru bya Uganda cya Daily Monitor, cyagaragaje amashusho y’u buryo imodoka zikora Impanuka zahato nahato mu Burasirazuba bwa RDC ngo bivuye kubyondo biba byuzuye i Mihanda muri biriya bice.
Amakuru kiriya Kinyamakuru cya Daily Monitor cyatangaje n’uko ziriya Ngabo za Uganda zajanye ikimashini gitunganya Imihanda ariko kubera ko arikimwe akazi ngo kakibanye kenshi.
Bruce Bahanda.
Imihanda Muri Congo Ninkaho Ubutegetsi Butazi Akamaro kayo Mugihugu