Umusirikare wa Fardc wari werekeje mu Bibogobogo aturutse i Uvira, yahuye na kaga gakomeye.
Umusirikare ufite ipeti rya Colonel wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, uwari woherejwe gukorera mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yakubiswe na Wazalendo yamburwa n’ibyo yarafite birimo n’imbunda azira ururimi avuga rw’ikinyarwanda, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni Colonel Karateka, ukomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, uvuga ururimi rw’ikinyarwanda ni we wakubiswe ahinduka intere kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/03/2025.
Wazalendo bamufatiye mu Lweba ubwo yazamukaga mu Bibogobogo aturutse i Uvira, bahita batangira ku mukubita bamuhindura intere, nyuma yo kumukubita abaturage bamwohereje ku kigo gikuru cy’ibitato by’i Baraka kugira ngo yitabweho n’abaganga. Kuri ubu akaba arimo kuvurirwa kuri ibyo bitaro bikuru by’i Baraka muri Fizi, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Usibye ku mukubita bakamuhindura inguma, Minembwe Capital News yamenye kandi ko bamwambuye n’imbunda nto izwi nka Pisito, ijanwa n’abasirikare bakuru.
Ubuhamya dukesha abaturiye ibyo bice bugira buti: “Col.Karateka, yageze mu Lweba, Wazalendo bahita bamufata batangira ku mukubita, bamwambura n’ibyo yarafite byose. Mu byo bamwambuye birimo imbunda n’amafranga ndetse n’umukandara wa gisirikare.”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko uyu musirikare yari afite umurinzi umwe, ariko ko uwo murinzi ntacyo Wazalendo bamutwaye kuko we yavugaga ururimi rutari urw’ikinyarwanda.
Bigasobanurwa ko yari yoherejwe mu Bibogobogo kuyobora abasirikare baherutse kuhatumwa, abahgeze baturutse i Baraka no mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi.
Kuza kw’aba basirikare muri Bibogobogo byari mu rwego rwo kunganira i batayo yari hasanzwe iyobowe na Colonel Ntagawa Rubaba.
Hagataho, Ururimi rw’ikinyarwanda muri RDC, rukomeje kubera abayituye ikibazo, haba abakorera leta y’iki gihugu ndetse n’abaturage basanzwe.
Abaruvuga bagenda bicirwa hirya no hino muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni mu gihe hari abiciwe i Goma mu mwaka ushize nka Captain Gisore Rukatura Kabongo, abandi barimo major Joseph Kaminzobe bicirwa n’abo aha mu Lweba mu mwaka wa 2021, harimo n’abandi b’abasivili biciwe i Salamabila n’ahandi.
Ku rundi ruhande, amahanga akomeje kurebera ibiba kubavuga urwo ririmi rw’ikinyarwanda, barayatakira ahokubumva akavunira ibiti mu matwi.