• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Intambara ibera muri RDC ngo yaba igiye gushirwaho akadomo kanyuma.

minebwenews by minebwenews
March 19, 2025
in Regional Politics
0
Intambara ibera muri RDC ngo yaba igiye gushirwaho akadomo kanyuma.
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Intambara ibera muri RDC ngo yaba igiye gushirwaho akadomo kanyuma.

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda, perezida Paul Kagame bahuriye i Doha muri Qatar baganira ku bibazo by’intambara birimo bibera mu Burasizuba bwa Congo no kubishiraho iherezo ryanyuma.

Ni amakuru perezidansi ya Qatar yashize hanze, aho yatangaje ko yahuje aba bakuru b’ibihugu byombi mu rwego rwo kugira ngo bashakire umuti urambye ikibazo cy’intambara iri mu Burasizuba bwa Congo.

Yanditse igira iti: “Perezida Emir Sheikh Termin Bin Hamad Al Than wa Qatar yahuje perezida Felix Tshisekedi wa Congo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda baganira ku kibazo cy’intambara iri kubera mu Burasizuba bwa Congo.”

Iyi perezidansi yashimangiye ibi ivuga ko aba bakuru b’ibihugu bombi bemeye guhagarika intambara ako kanya ngo kandi bidasubirwaho bagamije kugera ku mahoro arambye.

Yagize iti: “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa zoguhagarika intambara nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka.”

Iyi perezidansi kandi yatangaje ko ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro n’ituze bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi bizakomeza.

Nyuma, perezida w’u Rwanda n’uwa RDC bashimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza byafashije mu kubaka icyizere mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika ya demokarasi ya Congo n’akarere kose muri rusange.

Ibi bibaye mu gihe perezida Felix Tshisekedi yari yararahiye ko ntaho azongera guhurira na perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ngo nkaba mu ijuru.

Leta ya Congo, u Rwanda ruyishinja gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyo Congo ihakana hubwo ikagaragaza ko u Rwanda ari rwo rutera inkunga umutwe wa m23, ibyo narwo rutera utwatsi hubwo rukavuga ko ntaho ruhuriye n’intambara iri muri icyo gihugu.

Ubundi kandi u Rwanda rugaragaza ko intambara itazaba umuti w’ibibazo kurusha inzira ya politiki no kuyoboka ibiganiro no kubahiriza inzira zashyizweho zo gukemura aya makimbirane zirimo iya Luanda na Nairobi.

Tags: Guhagarika intambaraMu Burasizuba bwa CongoPaul KagameQatarTshisekedi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?