Umusirikare wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi ararira ayo kwarika.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyataye muri yombi Lieutenant General Jean Claude Yav Kabeya, wabaye inkoramutima ya perezida Felix Tshisekedi kuva ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2019.
I Kinshasa amakuru ahaturuka ahamya ko mu gitondo cy’ejo bundi ku wa mbere tariki ya 16/06/2025, inzego zishyinzwe umutekano zataye muri yombi Lt Gen. Yav, nubwo ibyo zimushinja zitarabitangaza.
Zimufunze mu gihe urwego rushyinzwe iperereza ry’igisirikare cya RDC zimaze iminsi zifunga aba ofisiye bakuru, gusa ibyaha zibakurikiranyeho ntibyatangajwe.
Mu nyandiko sosiyete sivili ziheruka gushyira hanze zigaragaza ko hamaze gufungwa abo ku rwego rwa General bagera kuri 29.
Ubundi kandi ihita inasaba ko aba basirikare ko badakwiye kumara igihe bafunzwe bataburanishwa, usibye ko umuvugizi w’igisirikare cya RDC, General Sylvain Ekenge, yasubije ko mu bihe by’intambara nta bwihute buba bukwiye kubaho.
Nyamara abenshi bakurikiranira hafi politiki ya Congo, bavuga ko ifungwa ry’aba basirikare bakuru rifatanye isano n’umwuka mubi uri hagati ya RDC na Joseph Kabila uheruka kugera i Goma mu gice cyabohojwe n’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubu butegetsi bw’i Kinshasa.
Uyu musirikare watawe muri yombi, Lt.Gen. Yav, perezida Felix Tshisekedi akigera k’u butegetsi mu mwaka wa 2019 yahise amugira umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare bizwi nka Maison Militaire.
Naho mu mwaka wa 2023 yasimbujwe Gen Franck Ntumba kuri iyi nshingano. Icyo gihe byahise bitangira kuvugwa ko yakuwe kuri uwo mwanya kubera ko Tshisekedi atakimwizeye, kuko nta yindi mirimo izwi yamuhaye