Umutekano ku Ndondo Wongeye Kuzamba Nyuma y’uko hisutse Wazalendo Benshi
Umutekano wo mu gace k’i Ndondo, gaherereye muri grupema ya Bijombo muri teritwari ya Uvira, wongeye kuba muke nyuma y’uko imitwe ya Wazalendo ihagejejwe ku bwinshi mu bikorwa bivugwa ko byakozwe ku mabwiriza y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Amakuru aturuka mu baturage bo mu gace ka Gahuna yemeza ko hari ibikorwa byo guhuza ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, bamwe muri bo bakavangwa n’abasirikare basanzwe bayobowe na Col. Macyunda bajanwa ahitwa Kuwisingizwa. Uyu musirikare Col.Macyunda avugwaho kugira ibirindiro bikomeye “kwa Gasumari,” ahasanzwe havugwa ingabo za FARDC n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR. Aka gace kandi kari hafi yo ku w’u Mugeti, aho andi makuru avuga ko hari ibirindiro by’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi.
Abaturage bo mu Bijombo, ahanini ba b’Abanyamulenge, bavuga ko umutima utari hamwe kubera uko ibintu bikomeje guhinduka, cyane cyane nyuma y’isukwa ry’imitwe ya Wazalendo. Hari ubwoba ko ibi bishobora kongera umwuka w’urugomo n’ubwicanyi bumaze igihe buvugwa muri kariya gace, aho Abanyamulenge bakomeje gutungwa agatoki nk’aba mbere bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Bamwe mu baturage bemeza ko mu minsi ishize hari Abanyamulenge biciwe muri ibyo bice, mu bikorwa bashinja ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR. Byongeye kandi, abaturage bashinja ingabo z’u Burundi kuba ziherutse kunyaga abacuruzi b’Abanyamulenge baturutse mu isoko rya Kazirimwe mu Mitamba, bakabatwara amatelefoni, amafaranga n’ibindi bikoresho by’agaciro.
Aba baturage berekezaga mu bice bya Mugeti, Murambya, Gahuna no kw’Irango, aho bamwe muri bo bavuga ko bahuye n’ihohoterwa rikabije.
Abasesenguzi b’umutekano basanga ibi bikorwa byo kwibasira abaturage ba Bijombo bikomeje gutiza umurindi umutekano muke mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho imitwe yitwaje intwaro, ingabo za leta ndetse n’ingabo z’amahanga bakorera mu duce tunyuranye mu buryo budakurikiza imiyoborere isanzwe.
Kugeza ubu, nta rwego rwa leta ruremeza cyangwa ngo ruvuguruze ibi birego bivugwa n’abaturage. Gusa abatuye muri ako gace basaba ko imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’abaturage yihutira gukurikirana ibiri kubera ku Ndondo no mu bice biyikikije, kugira ngo hashakwe inzira yo guhangana n’ubwicanyi bukomeje kwibasira abasivili.






