Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa w’ungutse amaboko mashya.
Ni ishyaka rya Front Citoyen pour la dignite du Congo, ryatangaje ko ryahisemo kwiyunga ku ihuriro rya AFC ribarizwamo M23, mu rwego rwo gushyira iherezo ku bikorwa bibi by’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Iri shyaka ryemeje ko ryiyunze na AFC/M23 biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi waryo, Amani Steven.
Iri shyaka rigizwe na bamwe mu Banyekongo baba mu mahanga n’imbere mu gihugu.
Itangazo rivuga ko kubera igihugu gikomeje kujya habi ndetse leta y’iki gihugu ikaba ikomeje kunanirwa kubera manda itavugwaho rumwe kandi yateje imvururu ya bwana Félix Tshisekedi.
Rikomeza rivuga ko kubera izo mpamvu abagize iri shyaka bafashye icyemezo cyo kwihuza na M23 kugira ngo barushyeho gushakira hamwe icyazana amahoro n’umutekano mu baturage ba Congo Kinshasa.
Ikindi iri shyaka rishira imbere ni ukurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ngo kubera ko busesagura ubutunzi bw’i gihugu, ndetse kandi bukabunyereza, gusahura umutungo kamere wacyo ugahabwa ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi, ruswa, kutubahiriza itegeko nshinga, kuba igihugu nta bikorwa remezo kigira, ubujura bw’amajwi yabaye mu matora yo mu 2023.
Ku bwa FCDC, guhuza imbaraga na AFC/M23 biri mu rwego rwo kubaka ahazaza heza ha Repubulika ya demokarasi ya Congo binyuze mu gushyigikira ibyifuzo by’abanyekongo.
Iri shyaka rikorera i Ottawa kandi rivuga ko rishyize imbere imikoranire n’uriya mutwe ku bw’ubumwe ndetse n’icyubahiro cy’Abanyekongo.
MCN.