Umutwe wa M23 watangaje ko ufatanya n’abaturage gukora ibikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere, nko gukora umuganda rusange, mu bice bigenzurwa n’u wo mutwe.
Ni byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka wa vuze ko k’u wa Gatandatu tariki ya 17/02/2024, mu gace ka Mubungo gaherereye muri centre ya Kiwanja, ubuyobozi bwa M23 ko bwafatanije n’ubuyobozi bwinzego zibanze n’abaturage baho mu gukora umuganda.
Umuvugizi wa M23 ya navuze ko uyu muganda ko witabiriwe n’umuyobozi wa Centre ya Kiwanja, Camarade Julien Katembo ndetse na Komanda wa brigade Ernest. Nu muganda kandi wa nitabiriwe n’u muyobozi wa teritware ya Rutsuru, Prince Mpabuka.
Iz’i nyandiko Lawrence Kanyuka yashize hanze zari ziherekejwe na mashusho agaragaza abasirikare ba M23 bafite imbunda ubwo barimo bakora umuganda hamwe n’abaturage. Wari umuganda wo guhinga umuhanda.
Iz’i nyandiko zikomeza zivuga ko mugihe ubuyobozi bwa M23 bufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere nk’iki cyo gukora umuhanda, ubufatanye n’abaturage bwa FARDC n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, bo bakorana na bo babashora mu bikorwa bibi bibangamira uburenganzira bwa bamwe mu baturage.
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko “M23 yifuza kwizeza umutekano abaturage, kandi yizeza ko hazakomeza kubaho urujya n’uruza rwa bantu n’ibintu.”
Asaba abantu kudaha agaciro ibinyoma bihimbwa na FARDC, ko umutwe wa M23 ariwo uhungabanya umutekano wo muduce tu mwe.
Ibi ya bitangaje mu gihe M23 igikomeje guhangana n’i ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abambari babo aribo FDLR, abacancuro, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, ndetse na SADC.
Mu Cyumweru dusoje uyu mutwe wa M23 wakunze gutangaza ko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziri kurasa ibisasu biremereye mu bice bituyemo abaturage benshi, ukavuga ko utazihanganira iyi myitwarire idasobanutse y’ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Kinshasa, bityo ko bazarwana ku baturage mu paka babirukanye kugira ngo Abaturage bagire amahoro.
Bruce Bahanda.