Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, ntica iryera imyanzuro yafatiwe i Bujumbura.
Kumunsi W’ejo hashize Abakuru b’ibihugu n’ababahagarariye bahuriye i Bujumbura munama igira iya 21 yumuryango wa EAC. muriyo nama hafashwe imyanzuro ko bakwiye kongerera ingabo z’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba(EACRF), indi Manda yogukomeza kuba muburasirazuba bwa RDC, murwego rwogushakira ako karere amahoro .
Bakaba barongerewe igihe kingana namezi atandatu (6).
Hashingiwe kuri uyu mwanzuro wafashwe tariki 31.05.2023, izi ngabo za EAC ziri mubutumwa bwa mahoro muburasirazuba bwa Congo Kinshasa kuva mu mpera z’umwaka ushize zizagumeyo kugeza tariki ya 8.09.2023.
Bivuze ko babaze guhera mukwezi kwa 03.2023. Iyi nama yitabiriwe na President wa Kenya William Samue Ruto, na mugenzi we w’u Burundi usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Minisitiri wa RDC ushinzwe umubano mu karere, Visi President wa Tanzania, Visi Minisitiri w’Intebe wa Uganda na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya President muri Sudani y’Epfo.
Muriyo nama hizwe ibijanye numutekano muke uri Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bakaba barananzuye ko ingabo z’ibihugu by’uyu muryango ziri mubutumwa bwa mahoro muburasirazuba bw’ikigihugu ca Congo Kinshasa, zongererwa manda, ariko kandi ubutegetsi bwa RDC bukaba bwari buheruka kugaragaza ko iki gihugu cyamaze kwemeza bidasubirwaho ko ingabo za EAC zigomba kukivamo muri uku kwezi kwa Gatandatu(6).
Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, amubaza ku mikorere y’ingabo za EAC.
Minisitiri Muyaya yasubije ko ingabo za EAC zikomeje gukorana n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, kandi ko zibarebera ngo mu gihe bari kwitegura kugaba ibitero mu mujyi wa Goma arinawo murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muvugizi wa leta ya RDC, yabwiye Marc mu buryo bweruye ko hamaze gufatwa icyemezo cy’uko ingabo za EAC zizava mu gihugu cyabo mu byumweru biri imbere gusa yirinda guhita avuga igihe ntarengwa.
Ibyo Muyaya yavuze bishimangira ibyo Tshisekedi yavugiye mu nama y’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC), i Lilongwe muri Malawi n’i Beijing mu Bushinwa tariki ya 25.05. 2023.
Tshisekedi ashimira gusa ingabo z’u Burundi kuko ngo ni zo zonyine zakumiriye abarwanyi ba M23 ubwo bageragezaga kwishuza imisoro mu baturage .