Umuyobozi Bisimwa wo muri m23, yavuze impamvu birwanaho.
Perezida w’u mutwe wa m23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abagize uyu mutwe abereye umuyobozi atari Abanyarwanda bihinduye Abanye-Congo, ngo kuko mubanyamuryango babo harimo n’abahoze ari abasirikare bakuru b’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse kandi hakabamo n’abatavuga ikinyarwanda nabuke.
Hari mu kiganiro perezida Bisimwa yagiranye n’Umunya-Zimbabwe, Rutendo Matinyarare.
Muri iki kiganiro, Bisimwa yavuze ko ubwo imirwano yuburaga , ngo byatewe nuko inzira y’ibiganiro by’amahoro yari yarabuze kubera ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Yavuze kandi ko badashaka gucyamo igihugu cya RDC, ngo kuko ntanyungu babifitemo.
Ati: “Turwana twirwaneho kubera akarengane no kwirukanwa ku butaka bwacu bw’inkomoko, ibintu byatumye imiryango yacu imara imyaka myinshi mu nkambi z’impunzi.”
“Iyo Leta y’i Kinshasa itabasha kugeza serivisi ku baturage bayo, ihitamo gukoresha ivangura no gushinja ibibazo by’igihugu abavuga ikinyarwanda. Batwita Abanyamahanga, nyamara turi Abanye-Congo.”
Bisimwa uyoboye umutwe wa m23 murwego rwa politiki, yamaganye abita m23 umutwe w’iterabwoba, ngo kuko icyo ukora ari ukurwanirira uburenganzira bwabo.
Yagize ati: “Oya, ntabwo turi abaterabwaba; turi abantu barwanira uburenganzira bwabo. Dutangazwa no kubona ko twe twabonwa nk’umutwe w’iterabwoba, nyamara twirwanaho turwanya imitwe nk’iya FDLR, Wazalendo na Mai-Mai, bahora bica kandi birukana abantu bacu, abagore n’abana bazira gusa ko bagaragara nk’abafite isura y’Abatutsi bo mu Rwanda.”
Yamaganye kandi abavuga ko abagize umutwe wa m23 ari Abanyarwanda bigize Abanye-Congo, nk’uko bikunda kuvugwa n’abategetsi ba Leta y’i Kinshasa.
Ati: “Benshi muri twe ni abasirikare bahoze ari bakuru mu gisirikare cya RDC. Hari n’abatavuga ikinyarwanda nabuke. Turi Abanye-Congo duharanira uburenganzira bwacu bwa politiki, ubukungu, n’imibereho myiza mu gihugu cyacu bwite.”
Kuva m23 yubura imirwano iherereye i Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru, Leta y’i Kinshasa yahise itangira kubyegeka k’u Rwanda, aho mumvugo zayo yavugaga ko m23 ifashwa n’u Rwanda ibintu u Rwanda rwagiye rutera utwatsi, rugaragaza ko ntaho ruhuriye nabyo.
Uyu mutwe wa m23 nawo ubwawo, wagiye uhakana ko udafashwa n’u Rwanda.
Niho amahanga ahera agasaba iki gihugu cya RDC kuganira n’uyu mutwe, ariko gikomeza kubyima amatwi.
Nyamara nubwo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwanze kuganira n’uyu mutwe, ariko wo ukomeje kwigarurira ibice byinshi, harimo kandi ko uheruka gushyinga n’ubuyobozi bw’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo.