Umuyobozi wa Gatolika i Kinshasa yagaragaje aho ibibazo by’intambara RDC ihoramo aho bikomoka.
Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Cardinal Fridolin Ambongo, yatangaje ko kuba iki gihugu cye kidafite amahoro ntaho bihuriye n’u Rwanda ngo nk’uko ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bubigaragaza, hubwo ko ibibazo byose iki gihugu gifite biva ku butegetsi bubi.
Bikubiye mu butumwa yatanze ku munsi wa Pasika tariki ya 20/04/2025, aho yagaragaje ko RDC iri mu bubabare buri ku rwego rwo hejuru kandi ko iri muri koma. Ariko ko byose biva ku butegetsi bubi.
Asobanura ko impamvu RDC ihora ari indembe, ngo ni uko ubutunzi bwayo kamere busahurwa, burimo amabuye y’agaciro, kandi ko iryo sahurwa rikorwa n’ibihugu bikomeye, bihabwa inzira n’ubutetsi bw’iki gihugu.
Yagize ati: “Tuzi impamvu yatumye igihugu cyacu gihora ari indembe. Impamvu buri wese azi kandi ihora igaruka, yumvikana ku miyoboro ya radio, televisiyo, ahantu hose iravugwa. Ibyo bikorwa n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro by’ibihugu bikomeye bishaka umutungo udatunganyije, amashyamba n’amazi ya Congo kugira ngo bibyikoreshereze.”
Cardinal Fridolin Ambongo avuga ko mu rwego rw’umutekano, RDC nta gisirikare ifite cyayifasha kurinda ubwingenge n’ubusugire bw’ubutaka bwayo, agaragaza ko ari yo mpamvu abarwanyi ba AFC/M23 bacambuye ibice byinshi byo mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Yavuze kandi ko ikibazo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwerekana, bukavuga ko u Rwanda kwari rwo rutuma igihugu cyabo gihora mu ntamabara, avuga ko atari byo.
Yagize ati: “Impamvu ya mbere yo kubura amahoro, si abantu bo hanze, si abanyamahanga, si u Rwanda, ahubwo ni twebwe Abanye-Congo.”
Yavuze kandi ko mu myaka itatu intambara imaze mu Burasizuba bw’iki gihugu, abayobozi b’i Kinshasa bitwara nk’aho nta kibazo gihari, bakarushaho gushaka inyungu zabo, n’abatari mu myanya y’ubuyobozi bagashaka uko bayijyamo.
Ati: “Mu gihe igihugu kiri mu ntamabara, mu gihe umwanzi yagura ibirindiro, ikidushishikaje gusa ni ukugabana umugati. Twakora iki kugira ngo tujye muri guverinoma, tube mu batunze cyane?”
Cardinal Fridolin Ambongo yagaragaje kandi ko leta ijya yibeshya ku biyunga kuri AFC/M23 ngo kuko ibita abagambanyi.
Ati: “Ni gute abahungu b’igihugu bava hano, yewe i Kinshasa bajya kwiyunga kuri AFC/M23 ? Twibaza iki kibazo, kubera iki? Dushobora gufata abagenda nk’abagambanyi, kubera ko biyunze ku mwanzi, ariko ikibazo shingiro ni ukubera iki aba bantu bitwara muri ubwo buryo?”
Yavuze ko ingengo y’imari ya Leta ya Congo ari miliyari 3 z’amadolari y’Amerika, kandi 70% byayo bikoreshwa n’abari mu myanya ya politiki, 30% bikagenerwa abaturage.
Agaragaza ko imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta ari yo ituma Abanye-Congo barakara, bakajya kwiyunga kuri AFC/M23 bafite intego yo kubohora RDC.
Ambongo yagaragaje ko RDC, hariho abitwikira ubutabera, bakambura abaturage imitungo yabo, mu gihe babuze ubutabera, bagahitamo kugaragariza akababaro kabo mu kwiyunga ku barwanyi ba AFC/M23.
Yasoje asaba ubutegetsi bwa Congo kureka kwirirwa buririmba amahoro, bugaharanira kuyubaka kuko amagambo gusa atari yo yotuma iki gihugu gitekana.