Umwe mu bayobozi bo muri M23 yagize icya bwira Lt Gen Masunzu watumwe mu gace barwaniramo.
Ni Benjamin Mbonimpa usanzwe ari umunyamabanga nshinga bikorwa w’umutwe wa M23, yageneye ubutumwa Lt Gen Pacifique Masunzu washinzwe guhangana n’uyu mutwe ko ari kujya ikuzimu, ngo kuko adafite ubushobozi bwo guhagarika umuvuduko w’ingabo zo muri uwo mutwe.
Ubu butumwa yabutanze nyuma y’aho Masunzu ahawe inshingano zokuyobora ibikorwa bya FARDC mu ntara zirimo izo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, M23 irwaniramo.
N’inshingano yahawe na perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ku wa kane tariki ya 19/12/2024. Abenshi bavuga ko impamvu Masunzu yahawe ziriya nshingano, ngo nuko asanzwe aziranye cyane n’abayobozi ba M23 kuko babanye igihe kinini, ikindi kandi azi neza uduce uyu mutwe urwaniramo ku buryo biri mubizamufasha kuwurwanya.
Aha rero niho bwana Mbonimpa yagize ati: “Ari ku manuka ajya ikuzimu. Ni uwa uwanyuma ukomoka mu badakunzwe ugiye kwikizwa na FARDC. Nyuma yo kumuha izi nshingano, inzira yo kubigeraho irafunguye hanyuma akajugunywa aho nta wuzigera amwibuka.”
Yunzemo kandi ati: “Impamvu ni uko atazigera ashobora kugabanya umuvuduko wo kwigarurira uduce M23 yafashe. Abongereza baravuga bati ‘tegereza uzabibona’.”
Uyu Gen Pacifique Masunzu washinzwe kuyobora zone ya gatatu, yari asanzwe ayoboye iya kabiri; avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu bwoko bw’Abanyamulenge. Gusa abenshi mu bo avukamo ntibamwiyumvamo, kuko bamushinja kubagambanira muri Leta ya perezida Félix Tshisekedi.
Bikaba ari nabyo baheraho bavuga ko biri mu mpamvu Leta ikunze kumuha imyamya ikomeye, kuko agambanira benewabo.