Undi musirikare ukomeye wo muri FARDC yitandukanyije nayo yiyunga na Twirwaneho.
Ni umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel, akaba ari uwo mu bwoko bw’Abanyamulenge witwa Mutebutsi Macyunda, ni we witandukanyije n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Fardc, yiyunga na Twirwaneho, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Lt.Col. Macyunda yari akuriye batayo y’ingabo za Fardc Kuwumugethi. Aka gace gaherereye muri grupema ya Bijombo, ahazwi nk’i Ndondo muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Aha’rejo tariki ya 27/02/2025, nibwo uyu musirikare ufite ipeti rya Colonel yakiriwe muri Twirwaneho mu Bijabo, avuye muri Fardc ikorera muri ibi bice by’i Ndondo ya Bijombo.
Macyunda agiye akurikira Major Mugemanyi nawe uheruka kwitandukanya n’igisirikare cya RDC aja muri Twirwaneho.
Si aba bonyine kuko hari n’abandi benshi biyunze n’uyu mutwe batorotse FARDC. Twavuga nka ba Major Mudacyogora n’abandi.
Ahanini aba basirikare bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bavuga ko impamvu bitandukanya n’ingabo za Leta y’iki gihugu ngo ni uko ari yo igira uruhare runini mu itoteza rikorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyamulenge rufitanye isano ryahafi n’ikinyarwanda.
Uyu musirikare yiyunze na Twirwaneho mu gihe uyu mutwe wari uheruka gufata ibice byinshi byo mu Cyohagati, nyuma yuko yari yafashe Minembwe na Mikenke.
Ikindi n’uko kandi uyu mutwe wari uheruka gutangaza ku mugaragaro ko uvuye mubyo kwirwanaho ngo ukaba ugiye kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa. Kandi ko uzaruhuka ari uko wakuyeho perezida Felix Tshisekedi.