• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, August 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

UPDF yohereje umutwe w’ingabo udasanzwe i Juba, mu gihe umwuka mubi wongeye kuzamuka.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 12, 2025
in World News
0
UPDF yohereje umutwe w’ingabo udasanzwe i Juba, mu gihe umwuka mubi wongeye kuzamuka.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

UPDF yohereje umutwe w’ingabo udasanzwe i Juba, mu gihe umwuka mubi wongeye kuzamuka.

You might also like

U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera.

Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe.

Rwanda Launches Nationwide Digital ID Initiative to Modernize Identity Management

Igisirikare cya Repubulika ya Uganda cyohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe mu murwa mukuru wa Sudan y’Epfo, Juba, kugira ngo zibungabunge umutekano mu gihe umwuka mubi wongeye kuzamuka hagati ya perezida Salva Kiir na visi perezida we Riek Machar, wateye impungenge z’uko intambara ishobora kwaduka muri iki gihugu.

Ni byatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Kainarugaba Muhoozi, akaba n’umwana wa perezida w’iki gihugu, Yoweli Kaguta Museveni.

Muhoozi yagize ati: “Kuva mu minsi ibiri ishyize, ingabo zacu zidasanzwe zinjiye i Juba kugira ngo zirinde umutekano.”

Yongeyeho kandi ati: “Twebwe UPDF, tuzi gusa perezida umwe wa Sudan y’Epfo, H.E. Salva Kiir, intambwe iyo ari yo yose kumurwanya ni ugutangiza intambara yo kurwanya Uganda.”

Ni mu gihe amakimbirane yarimo akomeza kwiyongera muri iki gihugu cya Sudan y’Epfo, igihugu gikungahaye kuri peteroli.
Bivugwa ko aya makimbirane yadutse ubwo perezida Salva Kiir yafunze abaminisitiri be babiri ndetse n’abayobozi bakuru b’ingabo bakomoka mu ruhande rwa visi perezida Machar. Ariko byemezwa ko muri bariya ba minisitiri babiri bafunzwe mu minsi mike ishize umwe yarekuwe.

Ifatwa ry’aba bayobozi ryatumye havuka intambara ikaze, aho yabereye mu nkengero z’u mujyi wa Nasir uherereye mu majyaguru y’iki gihugu, kandi ibi bikaba bibangamira amasezerano y’amahoro yo mu mwaka 2018 ayarangije intambara y’imyaka itanu hagati y’ingabo za Kiir n’ingabo za Machar. Ni intambara bivugwa ko yasize ihitanye abantu bagera ku 400.00.

Ingabo za Uganda koherezwa i Juba, ni kunshuro igira gatatu, kuko ubwa mbere zoherejweyo mu 2013, ubwo zajagayo gufasha Kiir kurwanya Machar.

Ahagana mu mwaka w’2016 zongeye koherezwa yo mu gihe imirwano yari yongeye gukaza umurego ku mpande zomb, nyuma yuko zari zakuweyo mu 2015. Kuri ubu kandi zamaze kugerayo.

Uganda kohereza ingabo zayo muri Sudan y’Epfo, itinya ko intambara yakomera muri iki gihugu cy’igituranyi, bityo bigatuma impunzi ziba nyinshi ku mupaka w’ibihugu byombi, bigateza umutekano muke kuri buri ruhande.

Tags: JubaSudan y'EpfoUdasanzweUPDF
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera.

by Bruce Bahanda
August 12, 2025
0
U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y’umurengera.

U Bushinwa bwagize icyo buvuga kuri Amerika yabushyiriyeho imisoro y'umurengera. U Bushinwa bwanenze Leta Zunze ubumwe z'Amerika yabushyiriyeho imisoro y'umurengera zishingiye kukuba bugurira peteroli mu Burusiya. Byagarutsweho na...

Read moreDetails

Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe.

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe.

Abanyamakuru ba Al-Jazeera barenga bane bishwe barashwe. Indege y'igisirikare cya Israel yarashe abanyamakuru batanu b'igitangazamakuru cya Al-Jazeera bahita bitaba Imana. Amakuru avuga ko bagabweho igitero ubwo bari ku...

Read moreDetails

Rwanda Launches Nationwide Digital ID Initiative to Modernize Identity Management

by Bruce Bahanda
August 11, 2025
0
Rwanda Launches Nationwide Digital ID Initiative to Modernize Identity Management

Rwanda has officially embarked on the rollout of its new Single Digital Identification System (SDIS), a cutting-edge platform designed to revolutionize identity management in the country. The initiative,...

Read moreDetails

Icyemezo cya Israel cyo kwiyomekaho intara ya Gaza cyakuruye imivurungano.

by Bruce Bahanda
August 10, 2025
0
Icyemezo cya Israel cyo kwiyomekaho intara ya Gaza cyakuruye imivurungano.

Icyemezo cya Israel cyo kwiyomekaho intara ya Gaza cyakuruye imivurungano. Muri Israel abantu babarirwa mu bihumbi imirongo biraye mu mihanda y'umujyi w'i Tel Aviv, mu myigaragambyo yo kwamagana...

Read moreDetails

Abakuru b’ibihugu bibiri byahoraga birebana ayingwe kubera intambara ibera muri Ukraine, bagiye guhura.

by Bruce Bahanda
August 7, 2025
0
Abakuru b’ibihugu bibiri byahoraga birebana ayingwe kubera intambara ibera muri Ukraine, bagiye guhura.

Abakuru b'ibihugu bibiri byahoraga birebana ayingwe kubera intambara ibera muri Ukraine, bagiye guhura. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, na perezida Vladimir Putin w'u Burusiya, bemeranyije...

Read moreDetails
Next Post
“Tshisekedi wiringiye u Burundi yiringiye urubingo rusadutse!” Umusesenguzi.

"Tshisekedi wiringiye u Burundi yiringiye urubingo rusadutse!" Umusesenguzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?