I Nama y’Urubyiruko rw’Abanyekongo rwo muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bamenyesheje inzego za leta ya Kinshasa ko muri teritware yabo habonetse abasirikare ba Uganda.
Ukuriye urwo rubyiruko rw’Abanyekongo muri teritware ya Rutsuru, Twizere Sebashitsi Patien, yemeje ay’amakuru avuga ko guhera mu Cyumweru gishize aribwo izo ngabo zatangiye kugaragara binjira k’u butaka bw’i Gihugu cya RDC.
Yagize ati: “Abasirikare ba Uganda bari kwinjira k’u butaka bw’i Gihugu cyacu, bagaragaye bafite ibikoresho birimo amasasu n’imbunda, Binjira muri teritware ya Rutsuru baciye ku mupaka wa Kitagoma uherereye muri Grupema ya Busanza, Chefferie ya Bwisha.”
Ibi kandi bya vuzwe na Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bashinja ingabo za Uganda kwinjira k’u butaka bw’i Gihugu cyabo aho bavuga ko baja gufasha M23.
Ki mwe ho na leta ya Kinshasa yagiye ivuga mu majwi ko igihugu cya Uganda gitera inkunga M23.
Umutwe wa M23 umaze imyaka irenga ibiri uhangana n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuva aho bu buriye imirwano mu mpera z’u mwaka w’2021, ingabo za FARDC ntizirabasha ku birukana ngo zigire agace zi bambura mu bice baganzura.
M23 ikaba igenzura ibice birimo teritware ya Masisi, Rutsuru n’igice kitari gito cyo muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.