Uy’u munsi ku Cyumweru, tariki ya 11/02/202024, urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, rwa bereye mu bice biri mu nkengero ya centre ya Sake no mubice biri muri Gurupema ya Mupfunyi, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ahagana isaha za saa tatu n’igice z’i gitondo (9:30) ku masaha ya Minembwe na Goma, n’ibwo humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, ku misozi iri hejuru ya Sake, muri village ya Nturo, Yerusalemu, Nkingo no mu nkengero zaho.
Ay’amakuru ya nemejwe n’umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, aho yavuze ko ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, ba bagabyeho ibitero mu birindiro byabo no mubice bituwemo n’abaturage benshi.
Benjamin Mbonimpa, yagize ati: “Ibirindiro bya M23 bya gabweho ibitero by’ingabo z’i bumbiye mw’ihuriro rya ba rwanirira leta ya Congo.”
Mbonimpa yakomeje avuga ko biriya bitero bya gabwe none ku Cyumweru, ko kandi byibasiriye ahitwa ku Nturo, Yerusalemu, Nkingo no mu nkengero zaho. Avuga ko hakoreshejwe imbunda zinini mu ku gaba biriya bitero, ndetse ko banarashe “n’ahatuwe n’abaturage benshi.”
MCN yabwiwe ko iyo mirwano yamaze umwanya ungana na masaha abiri, maze ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahunga berekeza muri centre ya Sake.
Gusa muri Sake ahagana isaha za manwa, hatewe igisasu kiremereye birangira gi komerekeje abaturage batatu, bi kavugwa ko icyo gisasu cyaturikiye muri Quartier ya Kiluku; abakomeretse bajanwe mu bitaro byaho hafi kugira bitabweho.
Indi mirwano ikomeye yabereye muri axe ya Kirotshe-Bwemerimana, aha herereye mu bice by’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bihana imbibi n’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Iyo mirwano bya vuzwe ko M23 yagerageje kwigiza inyuma ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ko ndetse M23 igikomeje kugenzura ibice byinshi byo muri byo bice. M23 iracyagenzura Kirotshe kugeza ku ishuri ry’ibanze rya Mushindi, iragenzura kandi igice cy’ingenzi cya i Shasha kugeza ahitwa Kituvu, ndetse n’u muhanda wa Sake-Minova.
Mu gihe igice kimwe cya Bwemerimana kimwe kigenzurwa n’Ingabo za SADC ikindi ki kabamo M23.
Muri axe ya Kibumba-Goma, uy’u munsi hiriwe ituze, n’ubwo impande zihanganye zikomeje kurebana ayingwe.
Tu bibutseko kumunsi w’ejo hashize, tariki ya 10/02/2024, muri teritware ya Nyiragongo, ahanini muri Kibumba na Kanyamahoro ko habaye urugamba ru remereye, aho bya vuzwe ko M23 yarufatiyemo abarwanyi benshi barimo n’ingabo za SADC zavuye mu Gihugu cya Tanzania.
Bruce Bahanda.