Uvira: AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yahamagriye FARDC na Wazalendo Kwishikana, Isezeranya Umutekano ku Ngabo z’u Burundi Zafashwe
Mu itangazo ryasohowe ku wa gatatu mu mugoroba, umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho wahamagariye abasirikare ba FARDC n’imitwe ya Mai-Mai Wazalendo bakicyihiishe mu mujyi wa Uvira n’ahandi hafi aho nko mu misozi kwishyikiriza nta mananiza, mu rwego rwo kubahiriza amahame y’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu.
Ubuyobozi bwa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho bwatangaje ko bubizeza umutekano usesuye ku bazishyikiriza, kandi ko bazafashwa mu buryo bukwiye nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga arengera abasirikare bashyize intwaro hasi.
Ku bijyanye n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi zaba zarafashwe cyangwa zigikorera muri ako karere, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yatangaje ko bazitabwaho mu buryo bwizewe, ndetse zizashyikirizwa ku mugaragaro Leta y’u Burundi, byose bikozwe hubahirijwe uburenganzira bwa muntu n’amasezerano mpuzamahanga.
Iri tangazo rije mu gihe AFC/M23/MRDP-Twirwaneho imaze kwigarurira Uvira, umwe mu mijyi y’ingenzi muri Kivu y’amajyepfo, aho ikomeje kwagura ububasha bwayo mu burasirazuba bwa RDC. Kwinjiza abarwanyi b’abakeba mu nzira y’amahoro biri mu murongo AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ivuga ko igenderaho, wo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu karere.
Ni intambwe nshya igaragaza uburyo uyu mutwe ushaka kugaragaza ko ushobora gukorana n’impande zose, mu gihe ibibazo by’ubwumvikane buke hagati ya RDC n’ibihugu bihana imbibi bikomeje gufata indi ntera.






