Kuri uy’u wa Mbere, w’i Cyumweru gitaha tariki 04/12/2023, mu Mujyi wa Uvira, hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Kinshasa.
N’imyigaragambyo bivugwa ko yateguwe nu r’ubyiruko rwo mu bwoko bw’Abapfulero, nk’uko iy’inkuru ivuga. Ahagana tariki 24/11/2023, zo murikiriya Cyumweru gishize, harekuwe abasirikare bo mw’itsinda rya TAFOC hamwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino 3 ndetse na basivile ba Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, bari bafatiwe i Makobola muri teritware ya Fizi. Bafashwe ubwo bari bakurikiye Inka z’Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi zari zanyazwe na Maï Maï iyobowe na Colonel Rene, muntangiriro z’ukwezi kwa Cumi numwe (11).
Ay’amaku avuga ko ziriya nka zanyagiwe mu Gikozi, ibicye abungeri b’inka ba Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi bakunze gusuhurira yo kugira baragire Inka zabo. Gikozi iri mu Bilometre bike na Centre ya Grupema ya Bijombo ikaba hafi kandi na Makobola muri teritware ya Fizi.
Nyuma yuko ziriya nka zinyazwe Muntangiriro z’ukwezi kwa Cumi numwe (11), bariya basivile nabo mu mutwe wa Gumino ndetse n’ingabo za TAFOC (Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC z’ibarizwa k’ubutaka bwa Kivu y’Amajy’epfo), bageze i Makobola baza gufatwa na Maï Maï hamwe n’Abaturage maze barabafunga ba bohereza i b’Uvira kugira bafungwe bazira gukurikira Inka za Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubwo bari bamaze kugera Uvira baje gufungurwa tariki 24/11/2023, bazamuka i Misozi y’indondo ya Bijombo, ibi biri mu byatumye ruriya r’ubyiruko rw’Abapfurero i b’Uvira bagumuka nimugihe bo bifuzagako bariya b’Anyamulenge bo m’ubwoko bw’Abatutsi, barobanurwa bagafungwa bazira ubwoko bwabo Abatutsi.
Bruce Bahanda.
Abo bitako Baribafashwe Bafashwe nabande ko Ahubwo Aringabo Za Gisegeti Nubundi Zari Zaje muzabo Hamwe Naba Zalendo.Usibye Ababyeyi Barikumwe Nabo Bari bakurikiye Inka Zabo zanyazwe Nabajenesi.(Nibo Bavugako batagomba kurekurwa).
Amafuti Yabo Ntazashira kundu Basome
Murakoze ku makuru mduha.
Igitekerezo ngize nsoma iyi nkuru nuko bitari ngombwa gusubiramo kenshi ijambo “abanyamulenge bo mu bwoko bw’abatutsi”
1. Abanyamulenge ni abatutsi birazwi, biremewe, niko bavutse kandi uwabihakana aba yigirisha.
2. Kuvuga ngo abanyamu….bo mu bwoko bw’aba….. wagira ngo hariho abatari abo mu bwoko bw’abatutsi. Iyi myandikire yahinduka kuko kuvuga umunyamulenge uba uvuze umututsi.
3. Iri jambo ryakoreshwa ahubwo uvuga ngo “Abatutsi bo mu bwoko bw’abanyamulenge” niho iyi nyito yaba iri mu mwanya kuko abatutsi bagizwe n’ibicw byinshi by’abantu.
4. Niba wabivuze hamwe singombwa kubisubiramo hose wakoresha abanyamulenge kuko nibo urikuvuga.
Cyari igitekerezo cyo kunoza imyandikire na communication.
Murakoze