Byiringiro Robert ukunze gutangaza ko ari we muvugizi wa Twirwaneho, yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano muri Uvira, azira uko asa.
Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, nibwo bwana Byiringiro Robert w’u Munyamulenge, yafatiwe Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, arafungwa.
Amasoko dukesha iy’inkuru avuga ko Byiringiro yafatiwe ku iporo ya Uvira, nyuma y’uko yari ahageze ahurirana n’abasirikare benshi barimo bambuka bagana muri ibi bice bya Uvira, bavuye i Kalemie ho mu Ntara ya Tanganyika, aho bageze naho bavuye i Kitona ku mafunzo yagisirikare. Uyu mugabo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge akaba yahagaritswe kubera ubwoko bwe, kuko ari ntacyaha nakimwe yigeza abwibwa ko yakoze.
Nk’uko birimo kuvugwa n’uko kuri ubu Byiringiro Robert afungiwe muri biro de(bireaux deux) iherereye kuri Mulongwe.
Binavugwa ko aba basirikare bafunze Byiringiro ko ari bo bari kuja mu misozi miremire y’Imulenge, ku rwanya Twirwaneho, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Byiringiro Robert wafunzwe ni Umunyamulenge, nyuma y’uko avuye mu misozi miremire y’Imulenge yahise aza gutura muri Quartier ya Biemalaqui ho muri Uvira. Kugeza n’ubu niho yari agituye.
MCN.