Uvira: Umutekano Ukomeje Kuzamba, Umukobwa Ukiri Muto Yarashwe n’Abazalendo
Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko umutekano ukomeje kuzamba. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 30/04/2026, havuzwe urupfu rw’umukobwa warashwe n’abarwanyi ba Wazalendo.
Nk’uko amakuru yatanzwe n’abaturage bari hafi y’aho byabereye abivuga, uwo mukobwa wari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 17 na 20 y’amavuko yarasiwe mu gace ka Kalundu, ahazwi nko ku Pikana, mu majyaruguru y’umujyi.
Umutangabuhamya wavuganye na Minembwe Capital News yagize ati: “Twumvise urusaku rw’amasasu, nyuma tumenya ko Wazalendo barashe umukobwa. Yari akiri muto cyane.”
Andi makuru akomeza avuga ko uwo mukobwa yarashwe amasasu atatu, arimo iryamwinjiye mu mugongo rikanyura mu nda, bikamuviramo gupfa ako kanya.
Ibi byabaye mu gihe Wazalendo bakomeje gukorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ndetse banakorana n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare biri kubera muri ako gace.
Abaturage baganiriye na Minembwe Capital News bagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano wabo, bavuga ko ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa bikomeje kwiyongera. Hari abavuga ko basigaye babayeho mu bwoba bukabije, kuko barara amajoro batinya amasasu.
Umuturage umwe yagize ati: “Buri munsi tubona abantu bicwa. Wazalendo na FARDC bari kuduteza umutekano muke. Turifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bukora vuba.”
Nubwo ayo makuru akomeje kuvugwa, ubuyobozi bwa gisirikare muri ako gace ntiburagira icyo buyatangazaho, ibintu bikomeje guteza urujijo n’impungenge mu baturage.
Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo, aho ihuriro ry’ingabo za RDC rikomeje guhangana n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), bigatuma ubuzima bw’abaturage burushaho kujya mu kaga.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano bagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho n’impande zose, hagamijwe kurinda abaturage no kugarura ituze rirambye muri aka karere gakomeje kuzahazwa n’intambara.





