Uwari umu Maï-Maï ukomeye yaguye mu mirwano.
Colonel Sezar wari wungirije Jenerali Mutetezi, mu mutwe witwaje imbunda wa Maï-Maï ukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yaguye mu mirwano iki gisirikare ku bufatanye n’aba barwanyi mu gitero bari bagabye mu muhana w’Abanyamulenge mu Kalingi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
FARDC n’abambari bayo barimo FDLR na Maï-Maï, ahar’ejo tariki ya 10/02/2025, ni bwo bagabye iki gitero mu Kalingi, ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Nyuma y’aho, Twirwaneho yaratabaye yirwanaho, nk’uko n’ubundi ihora ibikora, kuko yabayeho mu rwego rwo kugira ngo izirwanirira ibyabo n’ababo.
Aya makuru akavuga ko iy’i mirwano kwari yo yaguyemo Colonel Sezar, kandi ko yapfanye n’abandi barwanyi benshi.
Ndetse kandi muri iyi ntambara yaguyemo n’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, barimo ufite ipeti rya major, n’undi ufite irya Captain, n’abandi basirikare babarirwa mu mirongo.
Colonel Sezar wapfuye, akomoka mu Gipupu muri Mibunda muri teritware ya Mwenga, akaba avuka mu bwoko bw’Ababembe.
Yarazwi cyane mu bikorwa byo kunyaga Inka z’Abanyamulenge, no kubica. Yayoboye ibitero byanyaze Inka z’Abanyamulenge mu Turambo, Marunde, Ngoma, no mu bindi bice byo mu Cyohagati, ndetse no mu Minembwe.
Gusa, kuri uyu wa kabiri kandi, ibi bitero by’ingabo za FARDC n’abambari bayo byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Mikenke, Twirwaneho ibisubiza inyuma.
Sibyo gusa, kuko no mu nkambi ya Mikenke, iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa ryarirashemo ibisasu, ariko aya makuru avuga ko ntawe byahitanye cyangwa ngo bikomeretse.
Ikindi n’uko iyi nkuru ivuga ko abaturage bo mu bwoko bw’Abembe bari baturiye aka gace ka Mikenke, abenshi bahungiye mu Gipupu.
Hagataho, umutekano wo muri ibyo bice ukomeje kudogera, nubwo Twirwaneho igerageza kurwana ku baturage.