• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uwari umu Maï-Maï ukomeye yaguye mu mirwano.

minebwenews by minebwenews
February 12, 2025
in Regional Politics
0
Ibya barwanyi ba Maï-Maï batanze umusaada i Bukavu.
114
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uwari umu Maï-Maï ukomeye yaguye mu mirwano.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Colonel Sezar wari wungirije Jenerali Mutetezi, mu mutwe witwaje imbunda wa Maï-Maï ukorana byahafi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yaguye mu mirwano iki gisirikare ku bufatanye n’aba barwanyi mu gitero bari bagabye mu muhana w’Abanyamulenge mu Kalingi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

FARDC n’abambari bayo barimo FDLR na Maï-Maï, ahar’ejo tariki ya 10/02/2025, ni bwo bagabye iki gitero mu Kalingi, ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Nyuma y’aho, Twirwaneho yaratabaye yirwanaho, nk’uko n’ubundi ihora ibikora, kuko yabayeho mu rwego rwo kugira ngo izirwanirira ibyabo n’ababo.

Aya makuru akavuga ko iy’i mirwano kwari yo yaguyemo Colonel Sezar, kandi ko yapfanye n’abandi barwanyi benshi.

Ndetse kandi muri iyi ntambara yaguyemo n’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, barimo ufite ipeti rya major, n’undi ufite irya Captain, n’abandi basirikare babarirwa mu mirongo.

Colonel Sezar wapfuye, akomoka mu Gipupu muri Mibunda muri teritware ya Mwenga, akaba avuka mu bwoko bw’Ababembe.

Yarazwi cyane mu bikorwa byo kunyaga Inka z’Abanyamulenge, no kubica. Yayoboye ibitero byanyaze Inka z’Abanyamulenge mu Turambo, Marunde, Ngoma, no mu bindi bice byo mu Cyohagati, ndetse no mu Minembwe.

Gusa, kuri uyu wa kabiri kandi, ibi bitero by’ingabo za FARDC n’abambari bayo byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Mikenke, Twirwaneho ibisubiza inyuma.

Sibyo gusa, kuko no mu nkambi ya Mikenke, iri huriro rirwanirira Leta ya Kinshasa ryarirashemo ibisasu, ariko aya makuru avuga ko ntawe byahitanye cyangwa ngo bikomeretse.

Ikindi n’uko iyi nkuru ivuga ko abaturage bo mu bwoko bw’Abembe bari baturiye aka gace ka Mikenke, abenshi bahungiye mu Gipupu.

Hagataho, umutekano wo muri ibyo bice ukomeje kudogera, nubwo Twirwaneho igerageza kurwana ku baturage.

Tags: FardcMaï -maïMinkenkeTwirwaneho
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Byongeye gukara Afrika y’Epfo yagaragaje ko igiye kurwanya umutwe wa M23.

Byongeye gukara Afrika y'Epfo yagaragaje ko igiye kurwanya umutwe wa M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?