Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.
André Wameso uyoboye Banki nkuru ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yasobanuye ko iterambere ry’iki gihugu ridashobora kuzamuka mu gihe abagituriye badakoresha ifaranga ryacyo.
Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Wameso ababwira ko abaturage ba RDC bakwiye kongera kwizera ifaranga ry’igihugu cyabo, ngo kuko ari byo bizatuma ryongera Kwiyubaka.
Yavuze kandi ko kugira ngo RDC itere imbere, Banki nkuru y’igihugu ikwiye kugira ubwingenge, ndetse ikanayobora politiki y’ifaranga hatabayemo kuvangirwa.
Ifaranga rya RDC ni ryo rifite agaciro kari hasi cyane ubariranyije n’iry’ibindi bihugu byo mu karere. Idolari rimwe muri iki gihe rivunja amafaranga y’iki gihugu 2866.
Kubera ifaranga rya RDC guta agaciro, byatumye abenegihugu bahitamo kujya bakoresha amadorali ya Amerika. Kugeza ubu, idolari rikoreshwa n’abagera kuri 90% muri serivisi z’imbere mu gihugu nko kwishyura ubukode bw’inzu, restaurant n’imisoro yo ku kibuga cy’indege n’ahandi.
Ndetse n’ibyinshi byoherezwa mu mahanga, cyane cyane amabuye y’agaciro nka ya cuivre, cobalt, zahabu n’andi na byo byishyurwa mu madorali.
Usibye n’ibyo, ni nayo yishyurwa mu buryo buhoraho mu mishahara y’abakozi ba Leta, ariko na bwo abenshi iyo amafaranga amaze kubageraho, bayavunja mu madolari kugira ngo agaciro kayo katagabanyuka.