Visi perezida wa Kenya Kithure Kindiki warahiye ni muntu ki.
Prof. Kithure Kindiki yarahiriye umwanya wa visi perezida wa Repubulika ya Kenya, nyuma y’iminsi icumi nine ishize inteko ishinga mategeko y’iki gihugu yeguje Rigathi Gachagua.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01/11/2024, nibwo umuhango wo kurahira kwa Prof.Kithure Kindiki wabaye.
Kindiki ni umugabo w’imyaka 52 y’amavuko, yahoze ari umwalimu muri kaminuza aho yigishaga amategeko.
Kindiki afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’amategeko(LL.B) yakuye muri Kaminuza ya Moi, Postgraduate Diploma mu by’amategeko n’ubundi yakuye mu ishuri ry’amategeko rya Kenya, impamya bumenyi yikirenga(LL.M), na doctorat(PC.D) mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Afrika y’Epfo.
Ababanye nawe bamusobanuye nk’umukozi wa rubanda. Yavutse mu 1972, akaba n’umubyeyi w’abana batatu.
Mu ijambo rye ari kurahira, Kindiki yavuze ko “kuba asimbuye Gachagua, ari “Ikimenyetso cy’uko demokarasi yateye imbere muri Kenya kandi inzego zacu zikora neza.”
Yanemereye perezida Ruto “kumwumvira no gukorera munsi y’ububasha bwe, kandi ko atazamuhemukira.”
Ruto yashyizeho minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Musalia Muvandi, asimbuye uyu warahiye.
Ubwo polisi yahanganaga bikomeye n’abigaragambya, Kindiki wabaye visi perezida, yashimye uburyo igipolisi cya Kenya cyabyitwayemo, ahakana ko nta tegeko ryatanzwe ryo kurasa abigaragambya.
Muri iyo myigaragabyo abantu barenga 40 barishwe abandi barenga 300 barakomereka.
Abiganjemo urubyiruko, biraye mu mihanda, bamagana itegeko ryo kongera umusoro ku bintu bitandukanye byiswe “Finance Bill.” Kugira ngo rifashe kuzahura ubukungu bw’igihugu.
Tubibutsa ko Kindiki yari umwe mubahataniraga kwiyamamazanya na Ruto mu gihe cy’amatora yo mu 2022 ngo azamubere visi perezida ntibyakunda, ariko agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nyuma gato y’uko perezida atangiye imirimo ye mu kwezi kwa cyenda mu mwaka w’ 2022.