Walikale Yongeye Kuba Indiri y’Imirwano: FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bahanganye Bikomeye na AFC/M23
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru aturuka mu gace ka Kashesha, gaherereye mu gice cya Balindu, muri Groupement ya Kisimba, Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanya n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye nyuma y’uko uruhande rwa FARDC, rufatanyije na Wazalendo na FDLR, rugabye igitero ku birindiro by’ihuriro AFC/M23, ibintu byahise bikurura imirwano yamaze igihe kinini.
Nk’uko amakuru atandukanye aturuka ku baturage ndetse n’andi masoko akurikiranira hafi ibibera muri Walikale abivuga, AFC/M23 yahise isubiza icyo gitero, aho ivuga ko yashoboye gusubiza inyuma ingabo za FARDC n’abo bafatanyije, ndetse ikaziteza igihombo gikomeye muri iyo mirwano yabereye muri ako gace.
Nubwo kugeza ubu nta mubare wemejwe ku mugaragaro w’abahasize ubuzima cyangwa abakomeretse, amakuru ava aho imirwano yabereye avuga ko ku ruhande rwa FARDC, Wazalendo na FDLR havuzwe igihombo gikomeye. Abaturage bavuga kandi ko imirwano yari ikaze, ikarangwa no gukoresha intwaro ziremereye.
Iyi mirwano yongeye guteza ubwoba abaturage bo muri Kashesha n’utundi duce duturanye, aho benshi bahise bahunga berekeza mu mashyamba no mu bindi bice batekereza ko byabaha umutekano, batinya ko imirwano yakomeza cyangwa ikarushaho gukaza umurego.
Abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bukomeje guhungabanywa n’intambara zimaze amezi menshi muri Teritwari ya Walikale. Imiryango myinshi iracyari mu buhungiro, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi bikomeje kudindira, mu gihe abana n’abagore bakomeje kuba mu kaga bitewe n’umutekano muke.
Iyi mirwano ibaye mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ikomeje kuba imwe mu zibasiwe n’intambara zihuza ingabo za Leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Abasesenguzi bavuga ko Walikale ikomeje kugira agaciro gakomeye mu rwego rwa gisirikare no mu igenzura ry’uturere tw’ingenzi, ari na byo bituma ihora iberamo imirwano.
Abaturage bo muri Walikale bakomeje gusaba impande zose ziri mu makimbirane guhagarika imirwano no guha amahirwe inzira y’ibiganiro, kugira ngo ubuzima bw’abasivili burindwe, impunzi zibashe gusubira mu byazo, ndetse n’umutekano wongere kugaruka muri aka karere kamaze igihe karangwa n’intambara n’ihungabana.





